U Rwanda rufite abayobozi basaga 700 bize muri Oklahoma Christian University

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 23, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimye umusaruro uzira amakemwa w’ubufatanye bw’u Rwanda na Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma (Oklahoma Christian University), aho mu myaka 20 ishize abanyeshuri yigishije bavuye ku 10 mu 2006 bakagera ku basaga 700 mu 2026. 

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize ubwo bufatanye butangiye, Perezida Kagame yagaragaje ko abahoze ari abanyeshuri b’iyo Kaminuza kuri ubu babarizwa mu myanya y’ubuyobozi mu nzego nku za Guverinoma, mu bigo bikomeye bya Leta, iby’abikorera n’Imiryango Mpuzamahanga. 

Ati: “Mu 2006, abanyeshuri 10 ba mbere b’Abanyarwanda bagiye muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma binyuze muri Gahunda ya Buruse itangwa na Perezida. Nyuma y’imyaka 20, hari abahize basaga 700 bakora mu myaka ikomeye y’ubuyobozi harimo n’abayobozi bakuru muri Guverinoma no mu rwego rw’abikorera.”

Mu borori byo kwizihiza iyo sabukuru byabaye ku wa Gatandatu, Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko iyo ntsinzi yatumye hari n’izindi kaminuza zikomeye ku Isi zatangiye gutanga buruse ku bana b’u Rwanda. 

Yakomeje agira ati: “Nk’Igihugu, twiteguye gukomeza kubakira ku byagezweho muri ubu bufatanye bukomeye. Imyaka 20 ni intambwe yihariye yatewe, reka dukomeze gukorera hamwe mu kubaka amateka mashya.”

Perezida Kagame yavuze ko kuvuga ko Afurika ifite impano nyinshi bidakwiye kugarukira aho gusa, ahubwo bikwiye gukurikirwa n’ibikorwa byongerera urubyiruko ubumenyi n’ubuhanga bukenewe mu guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Umubano w’u Rwanda na Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma ufatwa nk’urugero rw’uburyo ubufatanye mu burezi bushobora kugira uruhare mu kubaka Igihugu.

Iyo kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yashinzwe mu mwaka wa 1950, yatangiye gukorana n’u Rwanda nyuma yo kugendererwa na Perezida Kagame. 

Mu myaka 20 ishize, iyo kaminuza yazanye amashami yayo i Kigali, aho itanga amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) nka MBA, Systems Engineering na Project Management. 

Guhera mu mwaka ushize, yatangiye n’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s) mu bijyanye na n’Ubucuruzi (Business), Ubuyobozi (Leadership) n’Ikoranabuhanga  (Technology), hagamijwe gufasha u Rwanda kugera ku ntego z’Icyerekezo 2050. 

Mu 2012, ni bwo gahunda ya MBA yatangiye gutangirwa i Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), hagamijwe guteza imbere abayobozi bafite ubumenyi mpuzamahanga ariko bakorera imbere mu gihugu.  

Perezida Kagame yakunze kuvuga ko ubu bufatanye “bufatika kandi bufitiye umumaro ukomeye u Rwanda.” Mu kwizihiza imyaka 10 y’ubu bufatanye mu 2017, na bwo Umukuru w’Igihufu yavuze ko bwafashije kubaka abayobozi bafite icyerekezo n’indangagaciro. 

Iyi kaminuza inagira uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubugiraneza n’iterambere byashibutse kuri ubu bufatanye, birimo umushinga ‘Rwandans4Water’ ugeza amazi meza ku baturage bo mu cyaro watangijwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda yigishije. 

Perezida Kagame yashimye umusaruro w’ubufatanye bw’u Rwanda na Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 23, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE