U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier
ari i Lomé mu Murwa Mukuru wa  Togo , aho we na mugenzi we w’icyo gihugu Pof. Robert Dussey, basinyanye amasezerano yo gukuraho visa ku bafite pasiporo z’amoko yose.

Amb Nduhungirehe ari muri Togo aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru igamije kongera ubufatanye no gushimangira inzira y’amahoro, mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, iyobowe n’Abanyafurika.

U Rwanda rusanzwe rubanye neza na Togo

Muri  Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé, baganiriye ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye. 

Ni ibiganiro byibanze ku kongerera imbaraga ubutwererane hagati y’u Rwanda na Togo mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ishoramari, gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije, ingufu n’izindi nzego. 

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ibiganiro no gusinyana amasezerano hagati y’ibihugu byombi, abaturage babyo bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe bakora ibyo bakwiye gukora. 

Ati: “Iteka mpora nshaka kwibutsa abantu ko iyo twamaze kugenderanirana, tukagirana ibiganiro, tukagera ku gusinyana amasezerano, ikiba gisigaye ari ukwinjira mu bucuruzi maze tugakora ibyo dukwiye kuba dukora.”

Muri ibyo biganiro byabereye mu muhezo, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yashimangiye ko Togo yiteguye gukomeza kwimakaza umubano ifitanye n’u Rwanda. 

Perezida Gnassingbé, wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda icyo gihe, yifatanyije na Perezida Kagame mu biganiro byahuje amatsinda ahagarariye ibihugu byombi agamije kurushaho kunoza umubano. 

Perezida Kagame yavuze ko bishimiye kwakira mu Rwanda mugenzi we Gnassingbé, ndetse ko ibihugu byombi bimaze igihe kirekire bifitanye umubano mwiza.

Perezida Kagame yavuze ko kuri iyi nshuro hari byinshi bemeranyijwe gufatanya, igisigaye kikaba ari ugutangira gukora ibyo biyemeje.

Urwo ruzinduko rw’uwo Mukuru w’Igihugu wa Togo rwaje rukurikira urwo yaherukaga kugirira mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yitabiraga ibirori by’irahira rya Perezida Kagame watorewe kuyobora Igihugu muri manda y’imyaka itanu. 

u Rwanda na Togo basanyinye amasezerano yo kuraho Visa ku butarage babyo
Minisitiri Amb Nduhungirehe na mugenzi we wa Togo biyemeje gusigasira imikoranire muri Dipolomasi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42