U Rwanda na Nigeria basinyanye amasezerano avanaho gusoresha kabiri ibicuruzwa

U Rwanda na Nigeria basinyanye amasezerano avanaho gusoresha kabiri ibicuruzwa

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Nigeria zasinyanye amasezerano yo kuvanaho gusoresha kabiri ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa na mugenzi we wa Nigeria, Wale Edun.

Aya masezerano yitezweho kongera ishoramari hagati y’ibihugu byombi, uruhare rw’abikorera no gushimangira ubufatanye hagati y’Abanyafurika.

U Rwanda na Nigeria ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, umutekano, uburezi aho abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Nigeria hakaba hari n’abo muri icyo gihugu biga mu Rwanda.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu by’ubwikorezi bwo mu kirere aho indege ya RwandAir, ikorerayo ingendo mu buryo butandukanye.

Abashoramari ba Nigeria bakorera mu Rwanda imishinga itandukanye irimo ishingiye ku ikoranabuhanga n’ingufu ndetse mu 2022, Nigeria n’u Rwanda basinye amasezerano agamije ubufatanye mu ikoranabuhanga.

Impande zombi zasinyanye amasezerano yo kuvanaho gusoresha kabiri ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42