U Rwanda na Mauritanie byiyemeje gukorana mu miyoborere n’iterambere rya Ruhago

U Rwanda na Mauritanie byiyemeje gukorana mu miyoborere n’iterambere rya Ruhago

,

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’iryo muri Mauritania, amasezerano azibanda ku guteza imbere imiyoborere n’iterambere rya ruhago mu bihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Ahmed Yahya uyobora (FFRIM) na Shema Ngoga Fabrice wa (FERWAFA), ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu, abayobozi ba FERWAFA bagiriye muri iki gihugu, kuva ku wa 20 Mutarama 2026.

Binyuze muri aya masezerano, impande zombi zizafatanya mu guteza imbere imiyoborere, kunoza imicungire y’imari n’ubugenzuzi bwayo, kwigisha no guhugura abatoza, guteza imbere amarerero, ibikorwa remezo, guhugura abasifuzi, by’umwihariko ku ikoranabuhanga rya VAR no gutegura imikino ya gishuti by’umwihariko mu mupira w’amaguru w’abagore.

Mauritania ni kimwe mu bihugu biri kuzamuka neza muri Ruhago ya Afurika by’umwihariko ku buyobozi bwa Ahmed Yahya.

Iki gihugu kimaze gukina Igikombe cya Afurika inshuro eshatu kuva mu 2019 ndetse mu 2023 cyarenze amatsinda kigera muri 1/8.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice na Ahmed Yahya uyobora FFRIM ya Mauritania
Perezida wa FERWAFA,Shema Fabrice aganira na Ahmed Yahya uyobora FFRIM ya Mauritania
Shema Ngoga Fabrice yahawe impano na Perezida wa FFRIM, Ahmed Yahya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35