U Rwanda na Ethiopia baganiriye ku gusigasira imikoranire mu iterambere

U Rwanda na Ethiopia baganiriye ku gusigasira imikoranire mu iterambere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yaganiriye na mugenzi we wa Ethiopia Gedion Timothewos, ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse no guteza imbere inyungu bisangiye yaba mu Karere no ku rwego rw’Umugabane w’Afurika.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko Ethiopia ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda muri Afurika, anashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Abaminisitiri bombi banunguranye ibitekerezo ku bibazo by’amahoro n’umutekano bireba Akarere n’umugabane muri rusange.

Amb. Nduhungirehe ari i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye Inama ya 48 y’Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ikwirakwizwa ry’amazi n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu buryo burambye hagamijwe kugera ku ngamba zikubiye mu Cyerekezo 2063”.

Ni inama ibimburira Inama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma byo muri uwo Muryango iteganyijwe kuva ku wa 14 no ku wa 15 Gashyantare.

U Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi, ndetse ibyo bihugu byombi bisanzwe bikorana bya hafi mu guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.

Mu myaka irindwi ishize, u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gusangira ikirere nta nkomyi.

Ba minisitiri b’ubabanyi n’amahanga n’ubutwererane b’u Rwanda na Ethiopia byiyemeje gusigasira umubano mwiza bifitanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  2. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  3. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  4. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  5. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52