U Rwanda na Denmark biyemeje kurushaho gushimangira ubutwererane 

U Rwanda na Denmark biyemeje kurushaho gushimangira ubutwererane 

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Madamu Signe Winding Albjerg, Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala, muri Uganda baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 04 Ukuboza, ni bwo Gen. (Rtd) Kabarebe yakiriye Madamu Signe Winding Albjerg, baganira ku buryo bwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

U Rwanda na Denmark, ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye.

Mu rwego rw’ubutabera Denmark yoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Emmanuel Mbarushimana woherejwe muri 2014 na Wenceslas Twagirayezu woherejwe muri 2018.

Mu 2021 kandi ibihugu byombi , byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Politiki no gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira hirya no hino ku Isi mu buryo burambye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42