U Rwanda na Azerbaijan basinye amasezerano y’ubufatanye

U Rwanda na Azerbaijan basinye amasezerano y’ubufatanye

Guverinoma y’u Rwanda ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy K. Afrika, ari kumwe n’abandi bayobozi muri Guverinoma, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Repubulika ya Azerbaijan yari ihagarariwe n’intumwa zayo ziri mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa RDB bubinyujjije ku rubuga rwa X, bwatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 26 Kamena 2025, bwakiriye intumwa zaturutse muri Azerbaijan ziyobowe na Ulvi Mehdiyev, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Serivisi za Leta no guhanga udushya mu iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Nyuma y’inama, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy K. Afrika, yasinyanye amasezerano y’Ubufatanye (MoU) n’icyo Kigo cya Azerbaijan hagamijwe kugira ubufatanye bwemewe mu gukoresha uburyo bwiza bw’imitangire ya serivisi ku rwego mpuzamahanga.

RDB yagize iti: “Uyu mubano uzafasha u Rwanda mu muhate warwo wo kuvugurura no kunoza imitangire ya serivisi, haba ku baturage ndetse no ku bikorera.”

Uruzinduko rwibanze cyane ku guhana ubumenyi no guteza imbere ubufatanye mu gutanga serivisi za Leta zishingiye ku muturage.

Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Azerbaijan ifite umudipolomate uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia naho Ambasaderi Kayonga we afite icyicaro i Ankara muri Turukiya.

Mu mubano w’ibihugu byombi harimo kongera imbaraga mu bufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo guteza imbere ishoramari, ubucuruzi no guhanahana ubumenyi ku gusohoza neza imirimo.

Amafoto: RDB

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35