U Rwanda mu bihugu 10 by’Afurika Ukraine yiteguye gufunguramo Ambasade

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 28, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Guverinoma ya Ukraine yatangiye urugendo rwo kwagura ubutwererane bwa dipolomasi n’ibihugu by’Afurika rwahereye ku gufungura Ambasade i Accra muri Ghana igiye gukurikirwa n’izindi icyenda mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba, yavuze ko u Rwanda, Mozambique na Botswana ari byo bihugu by’Afurika bizakurikiraho mu kugira Ambasade za Ukraine nk’uko byasabwe na Perezida Volodymyr Zelensky mu mwaka ushize.

Minisitiri Kuleba yagize ati: “Nejejwe no gutangaza ko Ambasade yacu ya mbere muri Afurika yatangiye ibikorwa byayo muri Ghana. Mu bihe biri imbere tuzafungura n’izindi. Ibi ni bimwe mu bigize gahunda yacu yo kurushaho kwimakaza umubano wacu n’ibihugu by’Afurika, no kurushaho guhangana n’ububasha bw’u Burusiya ku Isi yose.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yemeje ko u Rwanda ruri mu bihugu byemeye kwakira Ambasade y’icyo gihugu ndetse runatanga ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo Ambasade ifungurwe mu rw’imisozi Igihumbi.

Ayo makuru atangajwe mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, Minisitiri Kuleba yagiriye uruzinduko mu Rwanda azanye ubutumwa bwa Perezida Zelensky bw’uko igihugu cye cyifuza gufungura Ambasade yacyo mu Rwanda.

Icyo gihe yagize ati: “Perezeida Zelensky yantumye ngo mbabwire ko Ukraine yagira icyicaro uyihagararira mu Rwanda mu kurushaho kwimakaza ubutwererane, ni muri urwo rwego yifuza ko Ukraine yagira Ambasade mu Rwanda.”

Muri urwo ruzinduko Minisitiri Dmytro Kuleba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, bagiranye ibiyaniro byasojwe hasinywa amasezerano y’ubutwererane mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi.

Mu bindi bihugu byitezweho kwakira Ambasade ya Ukraine harimo Mauritania, Botswana, Ivory Coast, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), na Sudani.

Minisitiri Kuleba afite icyizere ko kwagura ubutwererane mu bihugu by’Afurika bizajyana no gufungura amahirwe kuri Leta ya Ukraine, ku bacuruzi n’abashoramari ndetse n’abaturage b’icyo gihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga icyizere gikome mu butwererane na Ukraine muri Afurika y’Iburasirazuba, hashingiwe ku mubano ibihugu byombi bifitanye mu rwego rw’ubukungu.

U Rwanda rusanzwe rwohereza ibicuruzwa ku Isoko rya Ukraine birimo ikawa n’icyayi ndetse n’amabuye y’agaciro. Ni mu gihe na Ukraine yohereza i Kigali ibicuruzwa birimo amavuta yo kurya, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ifu n’ibinyampeke n’ibindi.

Imibare yo mu 2021 itangwa n’Ikigo cya Ukraine cy’Ibarurishamibare, yerekana ko ingano y’ibicuruzwa na serivisi byahererekanyijwe hagati y’ibihugu byombi byageze ku gaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 188 by’amadolari y’Amerika arimo aya Ukraine miliyoni 1 n’ibihumbi 354 by’amadolari y’Amerika.

Ibikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa byo muri Ukraine ku isoko ry’u Rwanda bibonwa nk’amahirwe yo kurushaho kwagura ubutwererane bw’ibihugu byombi no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi n’inganda zishingiye kuri bwo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 28, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE