U Rwanda mu bihugu 10 bizagira ubukungu bwihuta cyane ku Isi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 5, 2023
  • Hashize amezi 10
Image

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yagaragaje u Rwanda mu bihugu bitanu by’Afurika bishyirwa ku rutonde rw’ibihugu 10 bizagira ubukungu bwihuta kurusha ibindi ku Isi. 

Iyo raporo kandi ishyira umugabane w’Afurika ku mwanya wa kabiri mu kugira ubukungu bwihuta ku Isi nyuma y’Aziya (Asia) nk’uko bishimangirwa n’imibare y’agateganyo y’umwaka wa 2023-2024. 

Ibihugu bitanu by’Afurika bihabwa amahirwe yo kugaragara mu bihugu 10 bifite ubukungu bwihuta cyane ku Isi ni u Rwanda, Bénin, Ethiopia, Côte d’Ivoire, na Tanzania. 

Iyo raporo nshya ya 2023 yiswe “African Economic Outlook” igaragaza imiterere y’ubukungu bw’Afurika mu gihe kizaza, yerekana ko ibyo bihugu by’Afurika byagaragaje ubudahangarwa butangaje mu mwaka wa 2022 mu gihe Isi ihanganye n’impinduka z’ubukungu zidasanzwe zatewe n’icyorezo cya COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine. 

Ubukungu bw’ibyo bihugu bwazamutse ku kigero kiri hejuru y’ubukungu bw’ibihugu byinshi byo ku Isi. 

Nko mu Rwanda, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 6.8% mu mwaka wa 2022, mu gihe mu 2021 bwari bwazamutse ku kigero cya 10.9% nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR). 

Imibare y’agateganyo yerekana ko mu mwaka wa 2023-2024 ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku kigero cya 7.8%, ubwa Côte d’Ivoire bukiyongera ku kigero cya 7.1%, ubwa Bénin bukiyongera kuri 6.1%, ubwa Ethiopia bukiyongera ku cya 6% na ho Tanzania bukagera kuri 5.8%.

Izo nyongera zishimishije zikomoka ku ngamba zafashwe zirimo amavugurura ya Politiki z’ubukungu bw’ibyo bihugu atanga umusaruro, ishoramari rikomeza kwiyongera ndetse n’imikorere inoze mu nzego z’ingenzi z’ubukungu.

Umuyobozi Mukuru wa AfDB Akinwumi Adesina, yagaragaje ko ahazaza h’Afurika hashimishije agira ati: “Ubukungu bw’ibihugu by’Afurika buragana mu cyerekezo cyiza. 

Ibyo bihugu bikomeje kwisuganya byikura mu ngaruka za COVID-19 ari na ko bikomeza kwinjira mu kirere cy’ubukungu kidasobanutse kubera intambara y’u Burusiya na Ukraine, iterambere ry’ubukungu bw’Isi ryagabanyije umuvuduko n’ibibazo bidashira biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.”

Muri rusange, ibihugu byose by’Afurika si ko bigaragaza iryo terambere ry’ubukungu, cyane ko raporo yerekana ko 31 muri 54 byagize ubukungu bwazamutse ku kigero cyo hasi cyane ugereranyije n’umwaka wabanje. 

Ingorane z’urudaca zirimo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, itumbagira ry’ibiciro no gutakaza agaciro k’amafaranga y’Afurika, n’ihungabana ry’uruhererekane rw’ibicuruzwa kubera intambara ya Ukraine, biri mu byagabanyije umuvuduko wari witezwe. 

Nubwo imibare y’agateganyo ya 2023-2024 itanga icyizere, raporo inagaragaza akamaro ko gukomeza kubaka ubudahangarwa n’umutekano w’ubukungu mu bihugu byose by’Afurika hagamijwe kugabanya ibyago byo gukomwa mu nkokora n’izo ngorane Isi yose ihuriyeho. 

Raporo ya AfDB ishimangira ko kuri ubu ubukungu bw’Afurika muri rusange buteganyirizwa kwiyongera ku kigero cya 4.1% mu 2023-2024, kiri hejuru ya 3.8% cyagaragaye mu mwaka wa 2022. 

Icyuho kiri hagati y’ingengo y’imari ibihugu byinjiza n’iyo bikoresha kirarushaho kugabanyuka kuko nko mu mwaka wa 2022 cyageze ku kigero cya 4.0%. 

Bivugwa ko nubwo intambwe ikomeje guterwa ishimishije, urufatiro rw’ubukungu bw’Afurika rutarubakwa neza uko bwikwiye  kandi hakiri imbogamizi. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 5, 2023
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE