U Bwongereza bwifuza ubufatanye n’u Bufaransa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

U Bwongereza bwifuza ubufatanye n’u Bufaransa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Umwami Charles III w’u Bwongereza yasuye u Bufaransa kuri uyu wa Kane, mu ijambo yagejeje ku Badepite bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yabasabye kugirana ubufatanye ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

Yanasabye ko hajyaho ubufatanye bwihariye mu gukemura ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe ryugarije Isi.

Umwami Charles III yibanze ku butumwa bushimangira ubumwe hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza, yiyemeza ku giti cye ko ibyo yavuze ari umubano “w’ingirakamaro” hagati y’ibihugu byombi mu gihe azaba akiriho.

Ati: “Niyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo nshimangire umubano w’agaciro hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa”.

Yashimangiye umubano mu bya Politiki, amateka n’umuco hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bibazo ibihugu byombi bihura na byo.

Yasabye ko u Bufaransa n’u Bwongereza byagombye gufatanya guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, n’uburyo bushya bw’amasezerano ya “Entente Cordiale” yo mu 1904 y’ubucuti yasinywe hagati ya Paris na London.

Umwami yanavuze kuri nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth II, wari ukunzwe mu Bufaransa, wasuye Sena yaho mu 2004.

Yashimiye ubufatanye u Bufaransa bwagaragarije umuryango w’ibwami nyuma y’itanga rye muri Nzeri 2022.

Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla bageze mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri   mu ruzinduko rw’iminsi itatu, bakaba bakiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’umufasha we Brigitte Macron.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42