U Budage bwatumiye Abakuru b’ibihugu by’Afurika kuganira n’ibihugu bigize G-20

U Budage bwatumiye Abakuru b’ibihugu by’Afurika kuganira n’ibihugu bigize G-20

Abakuru b’Ibihugu by’Afurika 12 berekeje mu Budage mu nama y’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi bishaka kwiyegereza Umugabane w’Afurika.

Ni inama itangira kuri uyu wa Mbere aho ibihugu bigize G-20 bishaka gutsura umubano ushingiye ku bikorwa by’ishoramari ku Mugabane w’Afurika urimo gutera imbere.

Ukuriye Komisiyo y’u Burayi Ursula Von Der Leyen, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Budage Mark Rutte baritabira iyi nama ibera i Berlin mu Budage yakiriwe na Shansoriye w’u Budage Olaf Scholz.

Scholz, umaze gusura Umugabane w’Afurika inshuro nyinshi kuva yatangira imirimo mu mwaka wa 2021 yabanje kugirana ibiganiro n’ibihugu binyuranye byo muri Afurika mbere yo gutangiza inama y’ishoramari ihuza Afurika n’u Budage mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

U Burayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika birahatana n’u Burusiya n’u Bushinwa bisibanira kugira ijambo mu bikorwa bya politike n’ubucuruzi kuri uyu mugabane wa Kabiri ku Isi mu kugira abawutuye benshi.

Iyi nama yatangiye mu mwaka wa 2017 itangijwe na Perezida w’u Budage.

Ni igikorwa kigamije guhuza ibihugu by’Afurika bishyize imbere ivugururamikorere imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushyiraho gahunda zirambye z’iterambere n’ishoramari rihamye.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49