U Bubiligi bwasabye RDC guhagarika gukorana na FDLR

U Bubiligi bwasabye RDC guhagarika gukorana na FDLR

Hadja Lahbib, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, yasabye ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, guhagarika imikoranire ifitanye n’imitwe yitwaje intwaro na FDLR irimo.

Amashusho akubiyemo ubutumwa yatambukije ku rubuga rwa X, yagize ati “Ubuyobozi bwa RDC bugomba guhagarika nk’uko bwabyiyemeje ubufatanye bwose bw’ingabo za FARDC zifitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Ni byiza kandi ko amagambo agamije kubiba urwango no guhamagarira ihohoterwa rikorerwa abaturage nabyo byahagarara”.

Yavuze ko igisubizo ku bushyamirane bwose, kitakemurwa n’intambara ahubwo ko inzira y’ibiganiro ari yo yabirangiza.

U Bubiligi bwatangaje ko inzira y’ibiganiro ari yo yagombye gusubukura mu rwego rwubaka binyuze mu nzira z’ubuhuza.

Lahbib agaragaza ko hagombye kurebwa ikibazo nyamukuru bityo ibyo bikazatuma abaturage barushaho gutera imbere.

U Bubiligi ngo buzakomeza gushyigikira inzira y’ibiganiro mu gihe cyose buri mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi kugira ngo abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC bakomeze kubaho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
lg

Ubwo avuze ukuri abandi batinye kuvuga ubu bagiye kumwikoma Leta ya Congo Leta yu Burundi byejwejwe ko bushaka gutera u Rwanda aliko ntagihugu. nakimwe kigeze Kubyamagana ahubwo bakomeza guceceka kuli fdrl namagambo yurwango avugwa nabo bayobora ibyo bihugu ahubwo bakamagana m23 abanyecongo barwanira uburenganzira bwabo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42