Tunisia: Urukiko rwakatiye abantu bane igihano cy’urupfu

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 27, 2024
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Urukiko rwa Tunisia rwakatiye abantu bane igihano cyo kwicwa, babiri bahabwa igifungo cya burundu kubera uruhare bagize mu iyicwa ry’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Chokri Belaid, mu myaka 11 ishize.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, ibihano byemejwe n’Umushinjacyaha wungirije w’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, ko abantu 23 bose bakurikiranyweho icyaha cy’ubwo bwicanyi bakatiwe ibihano kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka 120 mu gihe abandi batanu bagizwe abere.

Kuva mu ijoro ryo ku wa Kabiri, abashyigikiye Belaid benshi bari bateraniye hafi y’urukiko muri Tunisa basaba ubutabera.

Ku ya 6 Gashyantare 2013 nibwo Belaid yarasiwe mu modoka hanze y’urugo rwe, bituma Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riharanira demokarasi no gukunda igihugu, anenga ishyaka ryari ku butegetsi rya “Ennahdha”, arishinja ihohoterwa.

Umuhango wo gushyingura Balaid ni umwe mu yitabiriwe na benshi banagaragaje akababaro mu mateka ya Tunisia, aho abantu bagera kuri miliyoni bagiye mu mihanda barigaragambya.

Nyuma y’amezi make Balaid apfuye undi wa Kabiri utavuga rumwe n’ubutegetsi, Mohamed Brahimi, yarashwe bituma igitutu cyiyongera ndetse basaba ko abayobozi bava ku butegetsi.

Umuryango wa Belaid n’abandi banyapolitiki bakomeye bashinje abayobozi b’ishyaka rya Ennahdha kuba inyuma y’ubwo bwicanyi mu gihe ryo ryabihakanye ryivuye inyuma ndetse no kuri uyu wa Gatatu ryongeye kuvuga ko abacamanza berekanye ibimenyetso ko ntaho rihuriye n’ubwicanyi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 27, 2024
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE