Triathlon : Mbaraga yongeye gutorewa kuyobora RTF

Triathlon : Mbaraga yongeye gutorewa kuyobora RTF
Mbaraga Alexis wongeye gutorerwa kuyobora RTF

Mbaraga Alexis yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino ukomatanya imikino 3 ari yo Koga, kwiruka no kunyonga igare “Triathlon” mu Rwanda “RTF” mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.

Aya matora ya komite nyobozi nshya ya RTF yabereye kuri Sitade Amahoro, taliki 20 Werurwe 2022. Abanyamuryango 3 ni bo bari bemerewe gutora ari bo ikipe ya Kigali, Rubavu na Rwamagana.

Komite nyobozi nshya

Mbaraga Alexis ni we watowe ku mwanya wa Perezida, Visi Perezida wa  mbere aba Mucyo Pascal,  Visi Perezida wa kabiri  hatowe Habarugira Peter Kavire, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru  hatorwa Umurame Michael naho ku mwanya w’Umubitsi hatorwa Dusabimana Francine.

Uhereye ibumoso, Umurame Michael (Umunyamabanga Mukuru), Habarugira Peter Kavire (Visi Perezida wa kabiri ) Mbaraga Alexis (Perezida), Mucyo Pascal (Visi Perezida wa mbere) Dusabimana Francine (Umubitsi)

Nyuma yo kongera gutorerwa uyu mwanya, Mbaraga Alexis avuga ko gahunda bafite ari ugukomeza guteza imbere uyu mukino bibanda cyane ku mukinnyi kuko kugira abakinnyi bashoboye ari byo bituma umukino ukomera kandi ugatera imbere.

Akomeza avuga ko ibi bizeye kuzabigeraho kuko icyo bagiye kongeramo ingufu ari uguha ubushobozi amakipe ba bakinnyi baturukamo. Uyu muyobozi kandi avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kunoza imiyoborere ndetse no gutegura amarushanwa afite agaciro kandi agaragaza ishusho nziza y’igihugu.

Umukino wa Triathlon kubera ko ukomatanya imikino itatu hari igihe umukinnyi ashobora kugira ubumenyi buke mu mukino umwe bityo ntabashe gutanga umusaruro mwiza.

Perezida wa RTF, Mbaraga Alexis avuga ko uyu mukino utaramara igihe kinini utangiye gukinwa mu Rwanda ariko kugira ngo utere imbere abawukina bagomba gutangira ari bato. Ati : “Umukino wose urigwa, umwana ukiri muto burya ashobora gukora byose, tugiye kubishyiramo imbaraga abakiri bato batangire bige uyu mukino.”

Mu bikorwa biteganyijwe uyu mwaka wa 2022 harimo irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon  ariko hakorwa intera ndende “Ironman 70.3 Rwanda 2022”. Iri rushanwa rizabera mu Karere ka Rubavu taliki 14 Kanama 2022.

Mbaraga Alexis atangaza ko iri rushanwa rizatuma uyu mukino umenyekana mu Rwanda  kandi ugatera imbere.

Uretse iri rushanwa mpuzamahanga, RTF yateguye amarushanwa azabera mu bice bitandukanye by’igihugu nka Kigali, Huye, Nyagatare na Rubavu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14