Stephen Constantine yagizwe Umutoza w’Amavubi

Stephen Constantine yagizwe Umutoza w’Amavubi

Umwongereza Stephen Constantine yagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ n’iya batarengeje imyaka 23 mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje uyu mutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ishimangira ko iyo myaka yahawe yo gutoza Amavubi izongerwa hashingiwe ku musaruro azatanga.

Nyuma y’uko abatoza 688 bagaragaje inyota yo gutoza Amavubi, bagasimbura Umunya-Algeria Adel Amrouche wasezerewe muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’amezi 10 kubera kutuzuza amasezerano y’akazi.

Ni inshuro ya Kabiri agiye gutoza iyi kipe, yaherukaga gutoza hagati ya 2014 na 2015, icyo gihe yayifashije kuba ku mwanya wa 64, ku rutonde nkarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ari na wo mwiza u Rwanda rwagize mu mateka.

Uyu mutoza azakorana n’abari basanzwe bungirije Adel Amrouche wari muri izi nshingano akaza gusezererwa barimo Eric Nshimiyimana.

Biteganyijwe ko Constantine azatangira izo nshingano ku wa 16 Werurwe 2026, yitegura imikino ya FIFA Series, irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rizabera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026,

U Rwanda ruzahura na Grenada tariki ya 27 Werurwe mu gihe ikipe izatsinda uwo mukino izahura n’izatsinda hagati ya Kenya na Estonia tariki ya 30 Werurwe.

Stephen Constantine yongeye guhabwa gutoza Amavubi yaherukaga mu 2015
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35