Sobanukirwa Umujyi utangaje wa Derinkuyu muri Turukiya

  • MICOMYIZA Fidele
  • Kamena 2, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umujyi wa Derinkuyu uherereye muri Turukiya mu gace ka Cappadocia, ntuvugwaho rumwe n’abantu batandukanye bitewe nuko uteye, kuko wubatswe muri Metero zisaga 85 ujya mu kuzimu, inzu 18 zigerekeranye ndetse ukaba ushobora gucumbikira abasaga ibihumbi 20, n’ibyo kurya hamwe n’amatungo yabo.

Abashakashatsi mu bucukumbuzi bw’amateka n’ibisigaratongo bo muri Turukiya ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco n’Ubukerarugendo bize kuri uyu mujyi maze ibipimo bigaragaza ko wubatswe hagati yo mu 700 na 800 mbere ya Yesu.

Uyu mujyi wubatswe n’abaturage bari batuye muri aka gace muri iyo myaka bitewe n’intambara zakundaga kuhaba bityo bakawifashisha bajya kwihisha cyane cyane abagore n’abana.

Uko Derinkuyu yavumbuwe

Mu 1963, umugabo wari utuye mu mujyi wa Cappadocia yashatse kuvugurura inzu ye, asenya urukuta, ruguye, rufungura inzira yerekeza mu buvumo inyuma y’inzu.

Yakurikiye iyo nzira maze atungurwa no kubona ikomeza kumanuka ndetse atayiheza ni ko guhita abimenyesha inzego z’umutekano, nazo ziyambaje Minisiteri y’Umuco n’Ubukerarugendo, maze umujyi uvumburwa gutyo.

Uyu mujyi wubatswe mu ibuye ry’ikirunga, bigaragara ko ryagiye ricongwa n’intoki, hifashishijwe inyundo n’ibindi bikoresho bisanzwe mu gihe hubakwaga ibyumba kugera ubwo havamo inzu igeretse inshuro 18 muri metero 85.

Igikomeza gutungura abantu ni uburyo mu myaka ya za 700 abantu bashoboye kubaka iyi nzu mu bujyakuzimu bureshya gutyo bagakeka ko waba warubatswe n’ibindi biremwa bitari abantu nkuko bigenda ku bashidikanya kuri Piramide zo mu Misiri bavuga ko zaba zarubatswe n’ibivejuru.

Uyu mujyi wari ufite ubushobozi bwo gucumbikira imiryango, amatungo, igikoni, aho bakoreraga vino, insengero, amashuri, ndetse n’imyobo y’umwuka yajyanaga umwuka mwiza no mu bice byo hasi cyane.

Ufite kandi imiryango minini y’amabuye yashoboraga gufunga ibice byose by’inzira z’ubutaka, igahindura uyu mujyi igihome gikomeye mu bihe by’ibitero.

Mu binyejana byinshi, Derinkuyu yakoreshejwe nk’ubuhungiro mu bihe by’intambara zagiye zisubira kenshi, cyane cyane intambara hagati y’Abarabu n’abaromani, ubwo abaturage bo muri Anatoliya bari bakeneye kurindwa ibitero n’ubushotoranyi. Iyo ibyago byarangiraga, ubuzima bwagarukaga hejuru y’ubutaka, ariko uwo mujyi wo munsi y’ubutaka wakomezaga kuba witeguye kwakira abawuhungiyemo.

Uyu munsi, Derinkuyu ihagaze nk’imwe mu ngero zidasanzwe z’ubwenge n’ubuhanga by’abantu ba kera. Nubwo igice kinini cyayo kitarasuzumwa neza, uyu mujyi uracyari igisobanuro ko ibinyabuzima n’imico byuzuye bishobora kubaho munsi y’ubutaka.

Kugeza ubu uyu mujyi usurwa kugera ku nyubako ya 8 izindi 10 ntabwo zari zemererwa kuko hagikorwa ubushakashatsi ngo harebwe niba koko abawusura baba batekanye nubwo hari n’ahatari hashobora gufungurwa ibituma abantu bakomeza kwibaza ibirimo imbere.

Derinkuyu yubatswe mu myaka yo hagati ya 700 na 800 mbere ya Yesu
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko Umujyi wa Derinkuyu wubatse
  • MICOMYIZA Fidele
  • Kamena 2, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE