Umujyi wa Kigali wahagaritse gukorana na Gasogi United na Kiyovu Sports zanze kwihuza

Umujyi wa Kigali wahagaritse gukorana na Gasogi United na Kiyovu Sports zanze kwihuza

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United ko amasezerano y’ubufatanye impande zombi zari zifitanye atazongerwa ubwo azaba arangiye ku wa 30 Kamena 2026.

Ku wa 12 Werurwe 2026, ni bwo Umujyi wa Kigali wandikiye Kiyovu Sports na Gasogi United na AS Kigali ibasaba kwihuza bagakora ikipe imwe guhuriza hamwe inkunga bahabwaga. Ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yandikiye Kiyovu Sports igira iti: “Mbandikiye mbamenyesha ko inkunga y’amafaranga mwahabwaga n’Umujyi wa Kigali izahagarara igihe amasezerano y’ubufatanye n’Umujyi wa Kigali azaba arangiye ku wa 30 Kamena 2026.”

Ubutumwa bwashyizwe hanze na Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yashimiye  Umujyi wa Kigali ku mikoranire myiza yaranze impande zombi. Yagize ati: “Ndashaka gufata umwanya nkabashimira mu rugendo rwiza twagiranye, rwatumye imikoranire hagati ya Gasogi United Football Club n’Umujyi wa Kigali igenda neza.”

Gushaka abafite impano no guteza imbere gahunda zitandukanye byahaye icyizere abana bato b’Abanyarwanda, bibahindurira ubuzima binabageza ku mahirwe yandi nko kwiga no gukunda ruhago. Mu gihe aya masezerano ari kugana ku musozo, nshimiye buri wese twabanye. Dufatanyije twahinduye ubuzima bwa benshi.”

Umujyi wa Kigali wari usanzwe ugenera amakipe yombi miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda zo kuyifasha mu bikorwa byayo by’ubukangurambaga n’ibindi. Ibi bivuze ko wasigaranye AS Kigali gusa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35