France Mpundu aritegura kwibaruka imfura

France Mpundu aritegura kwibaruka imfura

Umuhanzikazi wo mu Rwanda France Mpundu yagaragaje ko we n’umukunzi we Moctar ukomoka muri Niger bitegura kunguka imfura yabo kandi bifuje kubisangiza abakunzi babo nubwo batabasangije uko umuryango wabo watangiye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2026, Mpundu yasangije amafoto amugaragaza ari kumwe na Moctar, bishimye ko bagiye kuzuza umubare w’abantu batatu mu muryango bubakanye.

Yanditse ati: “Sinzi uko nabivuga gusa twafashe icyemezo cyo kubibereka. ‘Moctance’ si inkuru y’urukundo rwatangiriye mu maso yanyu ahubwo ni amateka y’ubuzima bw’umuryango w’ibyamamare wamaze kunguka uwa gatatu.”

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ bakagikundaniramo, bituma abafana babagaragariza urukundo ku rwego rwo hejuru ari na bwo byashyizwe ku mugaragaro tariki 15 Ugushyingo 2025. 

Icyo gihe ni bwo Moctar yambikiye impeta muri icyo kiganiro uyu Munyarwandakazi amusaba ko yamubera umukunzi, nyuma biza gushimangirwa n’iyo yamwambitse ku ya 28 Gicurasi 2026 ishimangira urwo amukunda mu birori byabereye muri Zanzibar.

Kuba urukundo rwabo rwaratangiriye muri icyo kiganiro byatumye abagitegura n’abaterankunga bacyo bafata umwanzuro wo kubakorera ikiganiro cy’ubuzima bwabo kizajya gitambuka kuri ‘Canal+ Magic’. Ni ikiganiro kizitwa ‘Vie VIP’ kizibanda ku mashusho y’ubuzima France na Moctar babamo yaba mu Rwanda ndetse n’ahandi bakunze gutemberera cyane ko buri ntambwe yabo yose iba ifatwa amashusho.

France Mpundu atangaje ko yitegura kubyara nyuma y’uko aherutse kwambikwa indi mpeta n’umugabo we Moctar
Mpundu yagaragaje ko umuryango wabo ugiye kunguka undi muntu wa gatatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25