Sitting Volleyball: Karongi na Bugesera ni zo ziyoboye shampiyona

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 7, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu mpera z’icyumweru gishize taliki 05 na 06 Werurwe 2022, mu karere ka Gisagara habereye imikino y’icyiciro cya gatatu cya shampiyona y’umukino wa Volleyball y’abantu bafite ubumuga “Sitting Volleyball Championship 2021-2022”.

Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 19 mu bagabo  ari yo Gisagara, Gasabo, Kicukiro, Rubavu, Musanze, Gatsibo, Karongi, Gicumbi, Rusizi, Rutsiro, Ruhango, Ngoma, Rulindo, Huye, Burera, Nyamasheke, Muhanga, Nyanza, Kirehe na  Nyagatare.

Muri iki kiciro amakipe yakinnye hagati  aho ikipe ya Karongi kugeza ubu ari yo iyoboye urutonde nyuma y’icyiciro cya gatatu. Iyi kipe yitwaye neza itsinda Nyanza amaseti 2-0  (25-18 na  25-10), itsinda Nyamasheke amaseti 2-0 (25-22 na 25-23). Karongi yatsinze  Ruhango amaseti 2-0 (25-18, 25-17), itsinda Muhanga amaseti 2-0 (25-10 na 25-17), itsinda kandi Rusizi amaseti 2-0 (25-17 na  25-23). Karongi yatsinzwe na Gisagara amaseti 2-0 (25-14 na 25-18).

Kugeza ubu, Karongi irayoboye n’amanota 41, ku mwanya wa kabiri hari Gasabo n’amanota 39, Gisagara ku mwanya wa 3 n’amanota 39, Musanze iri ku mwanya wa 3 n’amanota 36 na ho ku mwanya wa 5 hakaza Rutsiro n’amanota 35.

Mu bagore imikino y’icyiciro cya 3 yitabiriwe n’amakipe 10 ari yo  Bugesera, Gicumbi, Musanze, Nyarugenge, Gakenke, Rulindo, Nyamasheke, Rubavu, Ngoma na Ruhango.

Muri iyi mikino, ikipe ya Bugesera yitwaye neza itsinda Gakenke amaseti 2-0 (25-06 na 25-19) inatsinda Ruhango amaseti 2-0 (25-05 na 25-08).

Kuri ubu nyuma y’icyiciro cya 3, ikip ya Bugesera irayoboye n’amanota 21 inganya na Gicumbi  iri ku mwanya wa kabiri. Ku mwanya wa 3 hari Musanze n’amanota 17 inganya na Nyarugenge iri ku mwanya wa 4 na ho ku mwanya wa 5 hari Nyamasheke n’amanota 13.

Biteganyijwe ko imikino y’icyiciro cya 4 ari na cyo cya nyuma izabera mu Karere ka Rubavu taliki 07 na 08  Gicurasi 2022 aho amakipe azongera agakina hagati yayo hanyuma ikipe izasoza ifite amanota menshi yegukane igikombe.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 7, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE