Sitting Volleyball: Dr. Mosaad Elaiuty watozaga amakipe y’igihugu yasezeye 

Sitting Volleyball: Dr. Mosaad Elaiuty watozaga amakipe y’igihugu yasezeye 

Umunya-Misiri Dr. Mosaad Elaiuty wari Umutoza w’amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball y’Abafite Ubumuga, yasezeye ku mirimo ye mu gihe habura amezi atatu ngo amakipe yombi yitabire Shampiyona y’Isi izabera i Hangzhou mu Bushinwa guhera tariki 10-17 Nyakanga 2026.

Ni amakuru yemejwe na Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda), Bizimana Dominique mu kiganiro kigufi yagiranye na Imvaho Nshya kuri uyu wa Kabiri, 14 Mata 2026. Yagize ati: “Ni byo koko yamaze kwandika ibaruwa asezera ku akazi avuga ko ari impamvu ze bwite zatumye afata icyo cyemezo.” 

Abajijwe ikigiye gukurikiraho, Bizimana yavuze ko abatoza bari bamwungirijwe bakomeza kwitegura iyi mikino mu gihe hagishakishwa igisubizo. Ati: “Ntabwo Ikipe y’Igihugu yahagarara kubera umuntu umwe, ntabwo ari kampara. Yari afite abamwungirije, barakomeza akazi.”

Dr. Mosaad Elaiuty wari wongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu 2025, yatozaga u Rwanda ku nshuro ya gatatu kuva mu 2023, mu gihe inshuro ebyiri zibanza byari hagati ya 2019 na 2022. Asize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika muri Sitting Volleyball y’abagore n’uwa kabiri mu bagabo inyuma ya Misiri. Ku Isi, ni urwa munani mu bagore, na ho mu bagabo ni urwa 16.

Dr. Mosaad Elaiuty wari umutoza w’amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, yasezeye ku mirimo ye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35