Séoul na Washington barashe misile basubiza iyarashwe na Koreya ya Ruguru

Séoul na Washington barashe misile basubiza iyarashwe na Koreya ya Ruguru

Kuri uyu wa Mbere, taliki ya 6 Kamena, muri Koreya y’Epfo na Leta Uunze Ubumwe z’Amerika barashe misile umunani zo mu bwoko bwa balisitike (ballistique) mu rwego rwo gusubiza Koreya ya Ruguru yarashe misile umunani kuri iki Cyumweru taliki ya 5 Kamena, nk’uko byatangajwe n’ingabo za Koreya y’Epfo.

Icyo gikorwa cy’iminota icumi, cyatangijwe n’abafatanyabikorwa ba Koreya y’Epfo n’Abanyamerika, cyaje bukeye bwaho Pyongyang yarashe misile umunani ndende, nyuma y’imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Koreya y’Epfo na Leta zunze ubumwe z’Amerika yarimo ubwato bwa Toni 100,000 butwara indege z’Abanyamerika, USS Ronald Reagan.

Abayobozi bakuru b’ingabo bavuze ko abo bafatanyabikorwa batangije misile y’ingabo za gisirikare (ATACMS) ku butaka ku wa Mbere mu gitondo ku bitero mu nyanja y’Iburasirazuba, nanone bita Inyanja y’u Buyapani.

Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyongeyeho kiti: “Igisirikare cyacu kiramagana byimazeyo ubushotoranyi bwa misile balisitike ziraswa na Koreya y’Amajyaruguru kandi kirasaba ko cyahita gihagarika ibikorwa byongera amakimbirane mu gisirikare”.

Pyongyang yakajije umurego muri uyu mwaka mu kunoza gahunda y’intwaro, nubwo yafatiwe ibihano by’ubukungu bikaze. Abayobozi n’abasesenguzi bateguje ko ubutegetsi bwa Kim Jong-un bwitegura gukora irindi gerageza ry’igisasu cya kirimbuzi.

Kurasa ku wa Mbere, ni ku nshuro ya kabiri ihuriweho n’ingabo z’abafatanyabikorwa bayobowe na Perezida mushya wa Koreya yepfo Yoon Suk-yeol, akaba yarahiye ko azakomeza n’ubushotoranyi y’ubushotoranyi bwa Pyongyang.

Mu ijambo rye, Yoon yagize ati: “Guverinoma yacu izahangana byimazeyo n’ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose bwakozwe na Koreya ya Ruguru.”

Mu kwezi gushize, Séoulna Washington bakoze ibisasu byahurijwe hamwe, kikaba ari cyo gikorwa cyabo cya mbere bahuriyemo kuva mu 2017, nyuma yuko Pyongyang yarashe misile eshatu za balisitike, harimo imwe ikekwa ikora intera ndende, yambukiranya imigabane.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Epa

Ndumva biganisha kunambara ya3 yisi arkose nukubera iki umwuka utari mwiza mubihugu bifite imbarag mubyagisirikari ukomej kuba mubi mutubyire biraterw niki?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48