Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe ya Loni

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe ya Loni

Ingabo z‘u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (Loni) bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) zambitswe imidali y’ishimwe kubera ubwitange n’umurva zagaragaje mu gusohoza ubutumwa.

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Bangui ku birindiro bikuru bya Batayo y’u Rwanda (RWABATT10) ahitwa Socatel M’Poko, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Ugushyingo 2022.

Uyu muhango ufite agaciro gakomeye mu mwuga w’igisirikare, wayobowe  n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA,  Amb. Valentine Rugwabiza.

Amb. Rugwabiza yashimiye abasirikare b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika kuba zararemye ikirere cy’umutekano usesuye n’icyizere kirambye mu baturage b’icyo gihugu.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbashimire mwese mbikuye ku mutima, kubera ubwitange n’umurava mwashyize mu nshingano zanyu, bikaba bibahesheje imidali y’ishimwe; ibi bigaragaza imyitwarire n’imikorere byanyu mu gusohoza ubutumwa.”

Col Emery Kayumba, Umuyobozi wa batayo RWABATT10, yavuze ko kwambikwa imidali ari kimwe mu bikorwa by’icyubahiro gikomeye mu mwuga wa gisirikare kandi gifatwa nk’umusemburo wo gukora cyane, kwitwara neza ndetse no kuzuza neza inshingano nk’uko zisabwa mu mahame  ya MINUSCA.

Uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi bakuru baturutse muri Guverinoma ya Santarafurika, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Olivier Kayumba, abayobozi banyuranye mu butumwa bwa MINUSCA n’abahagarariye Umuryango Nyarwanda muri Repubulika ya Santarafurika, kimwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42