Santarafurika: Ba Ofisiye ba RCS bagiranye ibiganiro na Amb Kayumba

Santarafurika: Ba Ofisiye ba RCS bagiranye ibiganiro na Amb Kayumba

Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), bagiranye ibiganiro n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Olivier Kayumba, mu rwego rwo gusangira amakuru ku kazi bakora.

Abakozi ba RCS bari muri ubu butumwa, boherejwe mu izina ry’ibihugu byabo nk’abakozi ba Leta zabo.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwatangaje ko bimwe mu byibanzweho mu biganiro na Amb Kayumba, ari uruhare rw’u Rwanda mu micungire y’amagororero muri Santarafurika, by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano wayo, imikorere ya kinyamwuga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bagororwa n’abantu bafungiye mu magororero.

Ambasaderi Kayumba yashimye ibikorwa by’abari muri ubu butumwa bwa MINUSCA, abizeza ubufasha mu gihe cyose buzaba bukenewe mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka serivisi y’igorora inoze kandi yubahiriza uburenganzira bwa muntu mu butumwa barimo.

Buri Munyarwanda uri mu mahanga by’umwihariko abambaye impuzankano y’igihugu, Amb Kayumba yibukije ko bagomba kugira ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, bikaba ari na byo bikwiye kuranga umukozi w’u Rwanda aho ari hose ku Isi.

U Rwanda rubinyujije mu nzego z’itandukanye z’umutekano rugira uruhare rufatika mu bikorwa mpuzamahanga bigamije amahoro n’umutekano, aho nko muri Santarafurika rugaragaza umusanzu mu kubaka umutekano w’amagororero n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, habarurwaga abakozi 181 b’Urwego rw’u Rwanda bamaze gukora ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’abandi 11 bari bakiburimo muri Sudani y’Epfo, muri Centre Afrika, no mu gace ka Abyei muri Sudani.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  2. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  3. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  4. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  5. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52