Rwamagana: Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya Mutesi yijeje guharanira iterambere

Rwamagana: Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya Mutesi yijeje guharanira iterambere

Mutesi Priscah, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Rwamagana yijeje Ubuyobozi bw’Akarere n’abakozi ko azaharanira iterambere ryako.

Ni ubutumwa yatanze mu muhango w’ihererekanyabubasha n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya Kakooza Henry wabaye ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023.

Mutesi yagize ati: “Ari Ubuyobozi bw’Akarere n’abakozi, mbijeje ubufatanye kandi ko niteguye kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Rwamagana”.

Perezida w’Inama Njyanama Rangira Lambert ni we wayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Kakooza Henry wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana na Mutesi Priscah uje muri izi nshingano mu Karere ka Rwamagana mu gihe Kakooza Henry agiye kuzikomereza mu Karere ka Huye.

Umuyobozi w’Akarere Radjab Mbonyumuvunyi yashimiye Kakooza Henry ku ruhare yagize mu iterambere ry’Akarere, amwifuriza ishya n’ihirwe no gukomeza umurava mu Karere akomerejemo imirimo, aha ikaze Mutesi Priscah, uje muri izi nshingano, anamwizeza ubufatanye bwa Komite Nyobozi y’Akarere.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Rangira Lambert yashimiye Kakooza Henry ku ndangagaciro n’umurava yakoranaga ndetse n’uruhare yagize mu iterambere no kwesa Imihigo y’Akarere, yizeza Mutesi Priscah ubufatanye bw’ubuyobozi kandi ko abakozi bahari biteguye gukomeza gukorana na we.

Abayobozi n’abakozi mu nzego zitandukanye bashimiye Kakooza Henry uburyo bakoranye neza, bamwifuriza ishya n’ihirwe mu kazi, banizeza Mutesi Priscah ubufatanye n’imikoranire myiza kugira ngo Akarere ka Rwamagana gahore ku isonga mu kwesa Imihigo no gukomeza intambwe y’iterambere.

Mutesi Priscah yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi.

Bwana Kakooza Henry yashimiye Inama Njyanama, Komite Nyobozi n’abakozi muri rusange ku bufatanye, imikorere n’imikoranire myiza bamugaragarije akuzuza inshingano yari afite kuva mu mwaka wa 2014, akaba agiye yishimira ko hari intambwe Rwamagana yari imaze gutera mu iterambere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49