Rutaremara yasobanuye uko RPA yinjije EX-FAR mu gisirikare

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 11, 2023
  • Hashize amezi 10
Image

Mu nyandiko Tito Rutaremara yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yagaragaje uburyo RPA yinjije ingabo zaho ari iza Leta mu gisirikare cyayo n’uko RPA itigeze ishingira ku moko mu kwinjiza abasirikare.

Rutaremara ni Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Muri ubwo butumwa, agaragaza ko iyo yabafatiraga ku rugamba yabigishaga bagasubizwa mu ngabo za RPA bagafatanya n’abandi kubohora Igihugu. 

Ati “Yewe, n’abo yafunguraga muri gereza nkaba Major Rizinde, yaje kugirwa Colonel, Command Biseruka na we waje kuba Colonel n’abandi benshi.

Aba baraje barigishwa bajya mu nzego zo hejuru za RPF; Biseruka yari mu buyobozi bukuru muri RPA, Rizinde yagiye muri Komite Nyobozi ya RPF (NEC)”.

Rutaremara avuga ko aho RPF imaze kubohora igihugu hari abasirikare yagendaga ifata ku rugamba hirya no hino mu gihugu, hari abasirikare benshi banze guhunga ngo bakurikire abandi mu cyahoze ari Zaïre agahamya ko abo bari barenze 1500 barimo nka Col. Rusatira n’abandi.

Abo bose RPA yarabigishije ibaha amahugurwa bagumana amapeti yabo, aho bishoboka bashingwa ibikorwa bari bashinzwe muri Ex-FAR, aho bidashoboka bashingwa indi mirimo iri ku rwego rumwe n’iyo bakoraga mbere.

Ndetse igihe hagiyeho Inteko Ishinga Amateko y’inzibacyuho, Inzego z’umutekano zahawe imyanya 6 muri iyo Nteko, imyanya 3 yarifitwe naba Ex-FAR nka Col Ndengeyinka, Maj Cyiza, indi myanya 3 yari iya abo muri RPA.

RPA yakomeje kwinjiza mu gisirikare urubyiruko idashingiye ku moko n’Uturere, igenda yinjiza abo mu bacengezi bagarutse mu gihugu n’abo yafashe ubwo yagaruraga impunzi.

Abo bose mu gihe cy’abacengezi no mu gihe RPA yacyuraga impunzi zari muri Zaïre, yagiye ifata abahoze ari abasirikare, abari mu gicengezi n’abatahaga bose yabashyiraga mu mahugurwa ikabinjiza mu gisirikare.

Ati: “Ni cyo gituma igihe RPA yarwanaga na Ex-FAR hamwe n’abasirikare ba Leta ya Zaïre, abasirikare ba Ex-FAR bari barinjiye muri RPA ni bo bari benshi mu gisirikare cya RPA”.

Gushyiraho no kubaka Leta y’ubumwe

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komite nyobozi ya RPF yaricaye ifata ibyemezo byo kuvanaho amashyaka yakoze Jenoside MRND, CDR n’ibice by’amashyaka byari muri Hutu-Power.

Yanzuye ko umwanya wa Perezida wa Repubulika uzafatwa na FPR, ko hagiyeho umwanya wa Visi Perezida wa Repubulika, imyanya y’Abaminisitiri n’Abadepite bizagabanywa mu mashyaka atarakoze Jenoside.

RPF imaze gutangaza ibi, yahamagaye andi mashyaka atarijanditse muri Jenoside bajya inama bafata ibyemezo by’uko bashyizeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda bakurikije ibyatangajwe na RPF n’amasezerano y’Arusha.

Basaranganyije imyanya ya MRND y’Abaminisitiri n’Abadepite yari muri Arusha igahabwa andi mashyaka atarijanditse muri Jenoside.

Bagennye ko inzego z’umutekano zihagararirwa n’Abadepite 6 mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho.

Hanzuwe ko abantu bose bava mu mashyaka yakuweho (MRND, CDR,…) batazwiho kwijandika muri Jenoside barahamagarwa na bo bakinjira muri Leta y’Ubumwe, barimo ba Ambasaderi bari hanze.

Yagize ati: “Barimo n’Ambasaderi wari uw’u Rwanda mu Bufaransa Jean Marie Vianne Bizimana waje kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaza gutorokana amafaranga ya za Ambasade i Washington na NewYork.

Leta y’ubumwe yashyizeho inzego guhera hejuru kugera hasi z’Abanyarwanda bose bibonamo, yigisha ubumwe bw’abanyarwanda, ikora ibikorwa byose byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Tito Rutaremara ashimangira ko Leta yakuyeho ibikorwa bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda nk’irangamuntu yarimo ubwoko, yubaka inzego n’ingamba zo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 11, 2023
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Tuyisenge JeanBaptiste says:
Kanama 16, 2023 at 9:09 am

Tito umusaza dukunda abana twese babanyarwanda usobanura ibirukuri FPR turagukunda wowe wabashije ko ngera kugarura ubumwe bwahozeho mbere yiza ry’umuzungu murwanda rwacu.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE