Rivaldo yerekeje muri Kiyovu Sports

Rivaldo yerekeje muri Kiyovu Sports

Harerimana Abdulaziz uzwi nka Rivaldo uheruka gutandukana na Rayon Sports yerekeje muri Kiyovu Sports yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi usatira aca mu mpande ku bwumvikanye nyuma yaho iyi kipe yifuzaga kumutiza ariko we ntabikozwe.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe, dore ko ishobora gutandukana na rutahizamu akaba na kapiteni wayo Hamis Cedric.

Harerimana Abdelaziz ‘Rivaldo’ yari yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2025, avuye muri Gasogi United yamenyekaniyemo.

Kugeza ku Munsi wa 16 wa Shampiyona, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Kane n’amanota 26, ikaba irushanwa atandatu na Police FC ya mbere.

Iyi kipe ikomeje kwitegura umukino wa Police FC uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026.

Harerimana Abdelaziz uzwi nka Rivaldo watandukanye na Rayon Sports yasinyiye Kiyovu Sports
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43