Rayon Sports yatandukanye na Rivaldo

Rayon Sports yatandukanye na Rivaldo

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Harerimana Abdulaziz bita “Rivaldo” wari uyimazemo amezi atandatu gusa.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yaho uyu mukinnyi yanze ko iyi kipe imutiza we ahitamo kudakomezanya na yo.

Harerimana yari yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2025, avuye muri Gasogi United yamenyekaniyemo.

Rayon Sports ikomeje ibiganiro n’abandi bakinnyi bayo ku hazaza habo barimo umunyezamu Pavelh Ndzila, myugariro Musore Prince, Adama Bagayogo ukina hagati na Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati.

Ni mu rwego rwo guha umwanya wo gukina abakinnyi bashya iyi kipe yaguze muri uku kwezi ari bo Kwizera Olivier, Likau Faustin Kitoko, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi na Bienvenu Joachim Vignino.

Harerimana Abdulaziz “Rivaldo” yatandukanye na Rayon Sports
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48