Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Haruna Ferouz wari Umutoza wa Kabiri Wungirije.

Uyu Murundi yari yasinye muri Rayon Sports tariki ya 15 Nyakanga 2025, ahabwa inshingano zo kuba umutoza wa Kabiri wungirije wa Afhamia Lotfi watozaga iyi kipe.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’iminsi havugwa ko agira inama umutoza mukuru Bruno Ferry yo gukinisha abakinnyi badashoboye biri mu byatumye batsindwa na APR FC ibitego 4-1 mu mukino wa Super Cup.

Yinyongera ku bakinnyi baherukaga gutandakana n’iyi kipe muri uku kwezi kwa Mutarama barimo Serumogo Ally, Harerimana Abdoulaziz na Adama bagayogo.

Rayon Sports y’amanota 25 ku mwanya wa cyenda, imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda, iri kwitegura umukino usoza ubanza ya Shampiyona izakirwa na Mukura VS ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026, kuri Stade ya Muhanga.

Haruna Ferouz yatandukanye na Rayon Sports
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35