Rayon Sports yanyagiye City Boys 9-0

Rayon Sports  yanyagiye City Boys 9-0

Rayon Sports yanyagiye City Boys yo mu cyiciro cya Kabiri, ibitego 9-0 mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 11-0 mu mikino yombi ya ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro, ikomeza muri ¼, cy’irangiza. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2026. Umukino ubanza wahuje amakipe yombi Rayon Sports yari yatsinze Citys Boys ibitego 2-0.

Rayon Sports yari yakiriye umukino ni yo yatangiye neza. Bidatinze ku munota wa gatatu gusa Habimana Yves yafunguye amazamu, ku munota wa 12, Fall Ngagne atsinda icya kabiri kuri penaliti.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Joachim Vigninou yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 15. Habimana yatsinze icya kane ku wa 28, mu gihe Fall Ngagne yatsinze igitego cya gatanu ku munota wa 32. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yanyagiye City Boys ibitego 5-0.

Mu gice cya kabiri, City Boys yakomeje kugorwa no kwibona mu mukino ari na ko ikomeza gutsindwa ibitego byinshi.

Ku munota wa 69, Habimana Yves yatsinze igitego cya gatandatu, mbere y’uko Sindi Paul Jesus atsinda icya karindwi ku munota wa 73.

Myugariro Aziz Ben Dao yatsinze igitego cya munani, mu gihe Habimana Yves yatsinze agashinguracumu, ku munota wa 89 atsinda igitego cya cyenda ari na cyo cye cya kane muri uyu mukino.

Umukino warangiye Rayon Sports yanyagiye City Boys ibitego 9-0, iyisezerera cy’ibitego 11-0 mu mikino yombi ya ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Muri ¼, Gikundiro izahura n’ikipe izava hagati ya Gicumbi FC na Police FC zanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.

Undi mukino, Gorilla FC yasanze AS Kigali muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunyagira Muhazi United ibitego 6-0. Amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35