Rayon Sports yanganyije na Etincelles ikomeza kugana ahabi (Amafoto)

Rayon Sports yanganyije na Etincelles ikomeza kugana ahabi (Amafoto)

Rayon Sports yanganyije na Etincelles igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025.

Wari umukino wa mbere w’umutoza mukuru mushya wa Rayon Sports Bruno Ferry.

Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 15 ku mupira mwiza wahinduwe na Musore Prince usanga Nshimirimana Emmanuel ’Kabange’ ateye ishoti umupira ujya hanze.

Mu minota 30, umukino wakinirwaga cyane hagati mu kibuga nta kipe irema uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego.

Ku munota wa 38, Rayon Sports yibwiraga ko yafunguye amazamu kuri Coup Franc yatewe na Ndayishimiye Richard, umupira ushyirwa mu izamu na Rushema Chris ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gusatira bidatsinze ku munota wa 50 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Asman Ndikumana ku mupira yatereye hanze y’uburuga rw’amahina uruhukira mu rushundura.

Ku munota wa 59, umutoza wa Etincelles FC Masudi Juma yakoze impinduka Robert Mukoghotya asimburwa na Ishimwe Djabilu.

Izi mpinduka zatanze umusaruro ku munota wa 68 Ishimwe Djabilu yishyuriye Etincelles ku mupira mwiza yahawe na Niyonkuru Sadjati awushyira mu izamu.

Iminota 10 ya nyuma yihariwe cyane na Rayon Sports yasatiraga ishaka igitego cya kabiri cy’intsinzi ariko ubwugarizi n’umunyezamu ba Etincelles bakomeza guhagarara neza.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa karindwi n’amanota 21 irushwa na Police FC ya mbere amanota umunani, ni mu gihe Etincelles yafashe umwanya wa 17 n’amanota 11.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Kiyovu Sports yanganyije n’Amagaju FC 0-0.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Etincelles babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Wari umukino w’imbaraga nyinshi hagati y’impande zombi
Asman Ndikumana yujuje ibitego bine muri Shampiyona y’u Rwanda
Tonny Kitoga ahanganiye umupira
Umutoza mushya wa Rayon sports, Bruno Ferry ntiyahiriwe n’umukino wa mbere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48