Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka 30, yunamira Abatutsi bazize Jenoside

  • SHEMA IVAN
  • Mata 9, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana b’amakipe ya Rayon Sports mu bagabo n’abagore, bakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Kwibuka 30) mbere yo gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

Uru rugendo rwabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mata 2024, rwatangiriye ku rusengero rwa New Life Church ku Kicukiro, bazamuka berekeza i Nyanza ku Rwibutso.

Rwitabiriwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Perezida w’uyu Muryango Uwayezu Jean Fidèle, abakinnyi b’amakipe y’abagabo n’abagore ndetse na bamwe mu bafana.

Nyuma yo kugera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, abagize Rayon Sports basobanuriwe byinshi kuri uru rwibutso rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 105, barimo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro.

Nyuma kunamira izi nzirakarengane no gushyira indabo ahashyinguwe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize Rayon Sports basuye ubusitani bw’urwibutso bwatashywe muri Nzeri 2022, basobanurirwa byinshi kuri bwo birimo kugaragaza uruhare rw’ibimera mu mateka ya Jenoside.

Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bakoze uru rugendo mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Urugendo nk’uru rugamije gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka nk’uko twibuka abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.”

Yakomeje agira ati “Nk’umuryango wa Rayon Sports turi mu bandi Banyarwanda tugomba kubikuba ngo tubahe agaciro kabo, byumwihariko nkumuryango w’Aba-sportifs abapfuye ni ababyeyi bacu n’imiryango yacu na bo turabibuka.”

Yakomeje agira ati: “Ubutumwa naha abakunzi ba siporo ni ukurangwa n’urukundo biciiye muri Siporo, tugakomeza gukundana twubaka igihugu binyuze mu mbaraga zacu.”

Yasoje ashimira Abayobozi bakuru bigihugu, ati: “Mu izina ry’umuryango ndashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu butuyoboye mu Rukundo, baduha umwanya wo kwibuka izi nzirakarengane.”

Ni inshuro ya kabiri Umuryango wa Rayon Sports usuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho  waherukaga kuhasura umwaka ushize wa 2023.

Muri 2022 ubwo u Rwanda n’inshuti zarwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon Sports yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera.

Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko mu myaka iri imbere bazajya n’ahandi kugira ngo abagize uyu Muryango bamenye amateka atandukanye y’ahantu hagiye hihariye.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 9, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE