Rayon Sports yakiriye umuzamu w’umunya Senegal

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 9, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye umunyezamu w’Umunya Sénégal Khadime Ndiaye uje gushyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe.

Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Mutarama 2024.

Uyu mukinnyi yakiniraga Guédiawaye FC yo cyikiro cya mbere, ubu iri ku mwanya wa gatanu aho ifite amanota 16 mu mikino 11 imaze gukina.

Ndiaye wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Sénégal y’abatarangeje imyaka 20, aje gusinyira Gikundiro nk’umusimbura wa Hakizimana Adolphe uheruka gutandukana n’iyi kipe, akajya muri AS Kigali.

Uyu Munya-Sénégal agomba guhatanira umwanya na Simon Tamale usanzwe ari nimero ya mbere ndetse na Hategekimana Bonheur.

Uyu Munya-Sénégal agomba guhatanira umwanya na Simon Tamale usanzwe ari nimero ya mbere ndetse na Hategekimana Bonheur.

Uyu mukinnyi nashyira umukono ku masezerano azaba abaye umukinnyi wa Gatatu  werekeje muri Rayon Sports mu isoko ryo muri Mutarama, nyuma ya Alsény Camara Agogo na Alon Paul Gomis bakina nka ba rutahizamu.

Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona izatangira yakira Gasogi United ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi kipe yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 9, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE