Rayon Sports yaguze Uwumukiza Obed 

Rayon Sports yaguze Uwumukiza Obed 

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije myugariro Uwumukiza Obed wakiniraga Mukura VS ku amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi Kipe yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Kabiri binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru nta myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo yari nyuma gutandukana Serumogo Ali wari Kapiteni wayo, yerekeje mu Ikipe ya Al Merreikh Bentiu yo muri Sudani muri uku kwezi.

Mukuziba iki cyuho Rayon Sports yaguze Uwumukiza Obed uri mu bahagaze neza ku mwanya wabo mu Rwanda, atazweho miliyoni 16 Frw zirimo 6 Frw zahawe Mukura VS yamugurishije.

Uyu mukinyi abaye uwa munani Rayon Sports isinyishije muri Mutarama 2026 abo ni Bienvenu Joachim Vigninou, Ramazani Tshimanga Tshilemb, Ben Aziz Dao, Kwizera Olivier, Congo Yannick Bangala Litomba, Faustin Likau Pizzalo na Mugisha Didier.

Rayon Sports iri kwitegura Police FC mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari, uteganyijwe ku wa 29 Mutarama 2026.

Ni mu gihe yasoje imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 26.

Uwumukiza Obed yerekeje muri Rayon Sports
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43