Raila Odinga yashimye Perezida Kagame wahinduye Kigali nk’i Burayi

Raila Odinga yashimye Perezida Kagame wahinduye Kigali nk’i Burayi

 Umujyi wa Kigali wamaze kubaka izina mu bijyanye n’Isuku haba ku mugabane w’Afurika no mu ruhando mpuzamahanga. 

Nubwo u Rwanda rushimirwa intambwe rutera mu nzego zitandukanye, kimwe mu bitera ishema buri Munyarwanda ni ukuba Kigali ihiga indi mijyi y’Afurika mu isuku. 

Umunyapolitiki ukomeye muri Kenya Raila Amolo Odinga, yavuze ko yavuze imyato isuku ntangarugero iboneka mu Mujyi wa Kigali, ashima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame watumye iyo suku igerwaho. 

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwashyizeho politiki n’amategeko bigenga isuku n’isukura byagiye bitanga umusaruro mu bihe bitandukanye. 

Iyo utembera mu Mujyi wa Kigali, usanga imihanda minini isukuye ndetse hari abantu bahora bayisukura n’ubwo Abanyarwanda bose bamaze kumenyera gushyira imyanda ahabugenewewe. 

Imihanda itandukanye muri Kigali no mu yindi mijyi minini yagiye irimbishwa mu buryo butandukanye uhereye ku guterwamo imikindo, indabyo n’ibindi biti n’ibyatsi bibisi birushaho kuzana umwuka mwiza mu mijyi. 

Ku wa Mbere ni bwo, Raila Odinga yasabye Abanyakenya gusura u Rwanda bakigira ku ngamba Igihugu cyafashe kugira ngo kigere ku rwego amahanga agitangarira ku Isuku. 

Raila Odinga yasabye Abanyakenya kwigira ku Isuku ya Kigali

Yabivugiye mu bukangurambaga bwo kwiyamamariza kuyobora Kenya ahagarariye Ishyaka Azimio la Umoja bwabereye ahitwa Kamukunji.

Odinga yavuze ko ibitangaza byakozwe i Kigali bishobora no gukorwa i Nairobi mu Murwa Mukuru wa Kenya, uyu mujyi na wo ugacya nka Kigali. 

Nk’uko byatangajwe na TV47 Kenya, Raila Odinga yagize ati: “Nujya i Kigali, Paul Kagame yasukuye umujyi ku buryo iyo uhageze ukeka ko ari i Burayi. Indabo zihingwa ahantu hose ndetse nta mwanda wabona mu nzira, n’Abanyakenya bashobora kubikora.”

Isuku ya Kigali ntabwo yizanye kuko yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye na ya myitwarire iranga Abanyarwanda. 

Imicungire y’imyanda na yo yashyizwe mu maboko y’ibigo bishinzwe guharanira ko buri myanda yose igera aho yagenewe 

Hari kandi amategeko yashyizweho agamije gukumira imyanda y’uburyo bwose. 

Nko guhera mu 2008, u Rwanda rwaciye amashashi n’ibindi bikoresho bisa na yo, itegeko rikaba rihana umuntu wese ukoresha cyangwa ukwirakwiza ayo mashashi atemewe.

Umuganda na wo ni igikorwa ngarukakwezi kigira uruhare mu gusukura no gutunganya ibice bitandukanye by’imijyi, aho abaturage batuye no mu bindi bice by’Igihugu. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48