Rafael York yerekeje muri Koreya y’Epfo

Rafael York yerekeje muri Koreya y’Epfo

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Rafael York, yerekeje muri FC Anyang yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Koreya y’Epfo avuye muri IK Oddevold yo muri Suède. Uyu mukinnyi yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Rafael York yashimye iyi kipe nshya agiye gukinira ndetse yizeza ibyiza abakunzi bayo. ‎Yagize ati: “Ndishimye cyane kuba nsinyiye FC Anyang. Nzakora byose kandi ntange imbaraga zanjye kugira ngo tugere ku ntego z’ikipe.”

FC Anyang uyu mukinnyi yerekejemo, ni ikipe idafite ibigwi bikomeye muri Koreya y’Epfo. Muri shampiyona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa munani mu makipe 12, aho ifite amanota atanu mu mikino itanu imaze gukina.

York yakinnye igihe kinini muri Suède, aho yanyuze mu makipe nka Sandvikens IF, IFK Värnamo, AFC Eskilstuna, Örebro SK, Kalmar FF na IK Oddevold, Bochum yo mu Budage na ZED FC yo mu Misiri.

Rafael York yerekeje muri FC Anyang yo muri Koreya y’Epfo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25