RAB yagaragaje kuzamuka k’umukamo kuva mu 1994

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 27, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) gitangaza ko umukamo w’amata wazamutse biturutse kuri politiki zagiye zishyirwaho bituma inka ziyongera bityo umukamo w’amata na wo urazamuka.

Dr Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe guteza imbere ubworozi, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari inka 170,000. Umwaka ushize 2022, habarurwaga inka miliyoni 1,5.

Avuga ko umukamo w’amata wiyongereye, uva kuri Toni 142,511 mu 2005, ugera kuri toni 999,976 mu 2022.

Biteganyijwe ko muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (NST1) bitarenze 2024, umukamo w’amata uzaba ugeze kuri toni 1,274,554 ku mwaka.

Leta yashyizeho gahunda y’amakusanyirizo (Milk Collection Centers) mu rwego rwo gufata neza umukamo no kuwongerera agaciro.

Dr Uwituze atangaza ko mu gihugu hari amakusanyirizo 132 afite ubushobozi bwo gukonjesha litiro 483,000.
Habarurwa kandi inganda nto n’iziciriritse 40 zishobora kwakira litiro 254,000 ku munsi.

Agaragaza ko kugeza ubu Leta yashyize imbaraga mu kubaka uruganda ruzakora amata y’Ifu mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ati “Ni uruganda rufite ubushobozi bwo kwakira litiro 650,000 ku munsi, ruzatangira ku mugaragaro mbere yuko uyu mwaka wa 2023 urangira”.

Mu 2006 umunyarwanda yanywaga litiro 21 ku mwaka, uyu munsi anyway agera kuri litiro 75.3 ku mwaka.

Yagize ati “Ntituragera neza aho FAO na OMS batubwira kugera ariko nibura ni urugendo tumaze kugenda kandi rushimishije”.

RAB itangaza ko imbere ari heza kuko ngo Abanyarwanda bumva akamaro ko kunywa amata kandi ko atagenewe abana n’abagore gusa ahubwo ko n’abagabo kuyanywa ntacyo bibatwara.

Mu byo Leta y’u Rwanda iteganya gukora, ni ugukomeza guteza imbere umwuga w’ubworozi bw’inka zitanga umukamo w’amata.

DR Uwituze, asobanura ko korora inka no kunywa amata yazo bizafasha Abanyarwanda kugabanya imirire mibi bityo bakava kuri 33% by’abana mu Rwanda bagwingiye, bakagera kuri 19% bitarenze 2024.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 27, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE