Police FC yasoje imikino ibanza inganya na Kiyovu Sports (Amafoto)

Police FC yasoje imikino ibanza inganya na Kiyovu Sports (Amafoto)

Police FC yanganyije na Kiyovu Sports 0-0 mu mukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona usoza iy’igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026.

Ni umukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana n’uburyo bw’ibitego bukaba buke cyane.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo ariko utangira gushyuha amakipe yombi asatirana.

Ku munota wa 60, Police FC yakoze impinduka eshatu, Iradukunda Simeon, Byiringiro Lague na Emmanuel Okwi basimburwa na Manishimwe Djabel, Ingabire Pacifique na Mugisha Didier.

Mu minota 65, amakipe yombi yakomeje gukina asatirana ariko kuboneza mu izamu bikaba ikibazo.

Ku munota wa 72, Uwineza Rene yinjiye mu rubuga rw’amahina yihuta, David Chimezie amukinira nabi ariko umusifuzi Umutoni Aline ahamya ko nta cyabaye, mu gihe bamwe batekerezaga ko ari penaliti.

Kiyovu yasatiraga cyane yabonye penaliti ku munota wa 77, Rukundo Abdulrahman ayiteye umunyezamu Rukundo Onésime ayikuramo, Uwayiremye Fidali asongamo umupira ujya hanze.

Iminota 10 ya nyuma yahariwe na Kiyovu Sports isatira cyane ariko igitego kirabura.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yagumye ku mwanya wa mbere igira amanota 34 naho Kiyovu Sports n’iya kane n’amanota 27.

Indi mikino yabaye, Musanze FC yatsinze Marines ibitego 3-1 naho Bugesera FC itsinda Etincelles ibitego 2-1.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga
Manishimwe Djabel yinjiye mu kibuga
Abafana ba Kiyovu Sports bari bageregeje kwitabira umukino
Byiringiro Lague ahanganye na Mutunzi Darcy
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48