Perezida w’Amerika Joe Biden yasuye Isiraheli

Perezida w’Amerika Joe Biden yasuye Isiraheli

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yageze muri Israel kuri uyu wa Gatatu aho yagiriye  uzinduko rw’ubufatanye nyuma y’ibitero umutwe wa Hamas wagabye kuri iki gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yakiriye  Perezida Joe Biden buri umwe afata  akomeje mugenzi we nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubushuti bushya hagati y’aba bayobozi bombi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza ko zigiye kohereza amato n’indege by’intambara hafi ya Isiraheli mu rwego rwo kubafasha. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, Lloyd Austin, yatangaje ko igihugu cye cyatangiye kohereza amato n’indege by’intambara hafi na Isiraheli ku buryo igihe cyose byakwifashishwa mu kurengera Isiraheli.

Amerika isanzwe ari igihugu cy’inshuti z’akadasohoka na Isiraheli, ndetse ni umufatanyabikorwa wayo mu by’intambara, iherutse gutangaza ko na yo igiye kwinjira mu ntambara ifatanyije n’iki gihugu.

Kuva tariki ya 07 Ukwakira 2023, umutwe wa Hamas wagaba igitero kuri Israel Abanyapalestine barenga 3 000 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe Isiraheli imaze gutakaza abarenga 1400.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13