Perezida Macron yiyambaje abanyamadini ngo batoze ubumwe Abafaransa

Perezida Macron yiyambaje abanyamadini ngo batoze ubumwe Abafaransa

Nyuma yaho habaye imyigaragambyo mu gihugu cy’u Bufaransa yahurije hamwe abaturage mu mijyi itandukanye barimo abarenga 1000 bahuriye mu murwa mukuru Paris bamagana ubwicanyi bukorerwa muri Gaza mu ntambara ya Isiraheli na Hamas, Perezida  w’iki gihugu Emmanuel Macron yatumije inama y’abahagarariye amadini baganira ku kwimakaza indangagaciro y’ubumwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa byatangaje ko kuri uyu wa Mbere Perezida Emmanuel Macron agomba guhura n’abahagariye amadini kugira ngo baganire ku cyatuma Abafaransa bagarura ubumwe ndetse no kwimakaza iterambere.

Mu itangazo ryanditswe na Perezidansi y’u Bufaransa ryagaragaje ko hashingiwe ku bumwe bugenda bwangirika Perezida wa Repubulika yakira abahagarariye amadini y’amadini uyu munsi (ku wa Mbere).

Kugeza ubu nta makuru agaragaza amazina y’abagomba kwitabira iyi nama.

Gusa mu byatangajwe  ku mugoroba wo ku wa Gatandatu n’ikinyamakuru Le Parisien, cyavuze ko Emmanuel Macron yababajwe n’uko ” kurwanya abayahudi bikomeje kwiyongera kandi ntibikumirwe”.

Yongeyeho ati: “U Bufaransa bugomba gukomeza kwishyira hamwe hashingiwe ku ndangagaciro iburanga, kugira ngo butere imbere intego yabwo kandi buharanira ni  amahoro n’umutekano kuri bose, mu burasirazuba bwo hagati.”

Kuri iki cyumweru, kandi abantu barenga 180.000 mu bice bitandukanye by’u Bufaransa bakoze imyigaragambyo ikomeye yamagana ubugizi bwa nabi mu intambara ya Isiriheli na Hamas.

Abantu batatu ni bo bamenyekanye ko bakomerekeye muri iyi myigaragambyo y’abashyigikiye Palesitine, yabereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bufaransa.

U Bufaransa busezeranya inkunga ingana na miliyoni 100 z’Amayero ku Banyapalestine mu gihe, Perezida Macron aherutse gusaba ko impande zihanganye zahagarika imirwano kugira ngo abatabazi babone aho banyura bajya gutanga imfashanyo ku bari mu kaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42