Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no mu bindi bice by’Isi umunsi mwiza wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan uzwi nka Eid al-Fitr, abasaba kugira neza, kunga ubumwe no guharanira ubumuntu dusangiye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyabaga.

Ati: “Uyu munsi w’ibyishimo uzane amahoro, icyizere n’imigisha myinshi muri buri rugo, muri buri gihugu n’Akarere. Unatwibutse akamaro ko kugira umutima wo gutanga, ubumwe n’ubumuntu dusangiye.”

Kuri uyu wa 20 Werurwe, ni bwo Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bari bamaze iminsi 29 biyiriza ubusa.

Isengesho ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yibukije Abayislamu ko gusoza Igisibo cya Ramadhan bidasobanuye iherezo ryo gukora ibikorwa byiza ahubwo ko na nyuma yacyo bakwiye kubikomeza.

Ati: “Ukwezi kwa Ramadhan kuba tugusoje ntabwo bivuze ko duhagaritse gukora ibikorwa byiza ahubwo umunyabwenge ni uvana amasomo muri uku kwezi yo kongera umuvuduko agakomerezaho kubera ko Imana iravuga iti “uzagaragire Nyagasani wawe, uzakore ibikorwa byiza ibihe byose kugeza ubwo urupfu ruzakugeraho”.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 38 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan (Eid Al Fitr).

Abayisilamu basoje igisibo kuri uyu wa Gatanu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43