Perezida Kagame yatashye umuhanda wamwitiriwe i Conakry

Perezida Kagame yatashye umuhanda wamwitiriwe i Conakry

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije na Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea Conakry mu gutaha umuhanda muremure (highway) wiswe Paul Kagame,  uhuza Umujyi wa Kagbélén na Conakry.

Ni umuhango wo gutaha ibikorwa remezo birimo n’ikiraro, wabaye mu gihe Perezida Kagame akomeje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri icyo gihugu guhera ku wa Mbere taliki ya 17 Mata.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko uwo muhanda witiriwe Perezida Kagame witezweho kurushaho koroshya ubuhahirane hagati y’imijyi y’inganda n’Umurwa Mukuru wa Conakry, hamwe na bimwe mu bihugu bihana imbibi na Guinea. 

Mu gitondo cy’uyu munsi nanone, Abakuru b’Ibihugu byombi bahuye n’abanyeshuri bo baturutse mu Turere 33 n’Intara eshanu zigize icyo gihugu bategurirwa kuzaba abayobozi bahindura ahazaza ha Guinea mu nzego z’ingenzi zitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42