Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we wa Guinée Conakry

Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we wa Guinée Conakry

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2025, mu Urugwiro Village, Perezida Kagame yakiriye Morissanda Kouyaté, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, muri Repubulika ya Guinée Conakry, wamushyikirije  ubutumwa bwa Perezida w’icyo gihugu Mamadi Doumbouya.

Ibiganiro by’abo bayobozi byabaye umwanya mwiza wo gukomeza gushimangira ubufatanye bufitiye akamaro u Rwanda na Guinée Conakry.

Mu Ukwakira 2024, u Rwanda na Guinée Conakry byasinye amasezerano mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubushuti ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b’Ibihugu byombi bagiye bagenderana.

Mu Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yasuye igihugu cya Gunee Conakry aho yifatanyije na Perezida Mamadi gufungura inama yiga ku iterambere rya Afurika TAS (Transform Africa Summit).

Général Mamadi Doumbouya, na we yasuye u Rwanda tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Muri urwo ruzinduko mu Rwanda yagiranye na Perezida Kagame ibiganiro byagaragaje ko hashyizwe imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage ku mpande zombi.

Urwo ruzinduko rwa Gen. Doumbouya rwasize afunguye ku mugaragaro Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, we n’itsinda bari kumwe batera ibiti aho iyo Ambasade iri ku Kacyiru.

Ibihugu byombi kandi bifitanye Umubano mu bya dipolomasi wemejwe mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Guinea.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42