Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Portugal wasoje imirimo ye

Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Portugal wasoje imirimo ye

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasezeye kuri Ambasaderi wa Portugal, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, wasoje imirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ni amakuru yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itangazo ryanyujijwe kuri X.

Ni itangazo ryagiraga riti “Kuri iki gicamunsi, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, mu nama yo kumusezera ubwo yari arangije inshingano ze ndetse baganira ku mubano ukomeye kandi utanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Portugal”.

Amb. Luisa Maria Machado da Palma Fragoso wari ufite icyicaro Addis Ababa muri Ethiopia yashyikirije Perezida Kagame impapuro zo guhagarira igihugu cye mu Rwanda muri Gashyantare 2023 asimbuye Amb. Helena Malcata.

U Rwanda na Portugal ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi, watangiye ku wa 12 Gashyanyare 1976.

Icyo gihe Ambasaderi wa mbere Portugal wohereje mu Rwanda yari António Baptista Martins, wari ufite ibiro i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yaratangiye inshingano zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda ku wa 25 Mutarama 1977.

Perezida Kagame na Ambasaderi ucyuye igihe wa Portugal mu Rwanda baganiriye ku umusaruro uhuriweho n’ibihugu byombi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42