Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigega cy’Ubukungu cya Kazakhstan

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigega cy’Ubukungu cya Kazakhstan

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye itsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cya Kazakhstan cy’Ubukungu, Samruk-Kazyna, Nurlan Zhakupov, baganira ku bijyanye no guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Iri tsinda ryakiriwe na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Werurwe 2026, ibiganiro byitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine Peterole na Gaze (RMB), Alice Uwase.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko baganiriye ku masezerano y’ubufatanye u Rwanda na Kazakhstan biherutse kugirana ku bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi, ibijyanye n’amahirwe ari mu bushakashatsi ku mutungo kamere, kuwuteza imbere no gushora imari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri Gicurasi 2025, u Rwanda na Kazakhstan basinyanye amasezerano y’ubutwererane ashingiye ku bucuruzi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi.

Iki kigo cya Tau-Ken Samruk giherutse gutangiza ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro adasanzwe ataboneka henshi, (geological exploration for rare and rare-earth metals) mu Rwanda no muri Kazakhsran hagamijwe gushimangira uruhare rw’icyo gihugu mu ruhererekane mpuzamahanga rw’amabuye y’agaciro ndetse uwo mushinga uri gukorerwa mu Rwanda nyuma y’amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Petelori na Gaze mu Rwanda igaragaza ko mu 2024, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwinjirije u Rwanda asaga tiriliyari 2,4 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyari 1.7 z’Amadolari ya Amerika), ndetse intego y’Igihugu ni uko mu 2029 ruzaba rwinjiza tiriyari 3,15 Frw (miliyari 2,17 z’Amadolari ya Amerika).

Kugeza ubu, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rutanga akazi ku barenga ibihumbi 92, rukaba rugira uruhare rwa 3% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

U Rwanda rufite ahantu 52 harimo gukorwaho ubushakashatsi, ku bijyanye n’amabuye ya lithium, 3Ts beryllium, zahabu n’andi, muri gahunda y’Igihugu yo gushakisha ahantu hari amabuye y’agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Imibare igaragaza kandi ko u Rwanda rukungahaye cyane ku mabuye ya Wolfram, Gasegereti na Coltan atunganywamo ibyuma bya Tungsten, Tin na Tantalum, aho imibare igaragaza ko rucukura toni ziri hagati y’ibihumbi 8 n’ibihumbi 10 buri mwaka.

Ibiganiro byitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine Peterole na Gaze (RMB), Alice Uwase.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42