Perezida Kagame n’abayobora Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints baganiriye ku guteza imbere abaturage

Perezida Kagame n’abayobora Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints  baganiriye ku guteza imbere abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Elder David A. Bednar umwe mu bayobozi b’itorero  rya Jesus Christ of Latter-day Saints n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame n’iri tsinda baganiriye ku ndangagaciro bahuriyeho zo guteza imbere uburezi n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints ryatangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2013.

Iri torero rikora ibikorwa bitandukanye birimo guteza imbere uburezi, kubakira ubushobozi urubyiruko n’ibindi bigamije iterambere ry’abaturage.

Risanzwe rikorera ibikorwa bitandukanye mu Rwanda bijyane no gusenga aho ubu rifite abayoboke batangiye gusenga mu myaka ya 2000, ariko rihabwa ubuzima gatozi bw’imikorere mu mwaka wa 2013.

Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints ryashinzwe na Joseph Smith ku itariki 06 Mata 1830, mu Burengerazuba bwa New York. Kuri ubu rifite icyicaro gikuru giherereye mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta ya Utah muri Amerika.

Nk’uko iri torero ribivuga, kugeza mu mwaka wa 2024 rifite abayoboke barenga miliyoni 17.5, muri bo abarenga miliyoni 6.8 batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri dini rinatangaza ko rifite abamisiyoneri b’abakorerabushake barenga 109 000 ndetse n’insengero zirenga 200 zubatswe ku buryo bwihariye.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Elder David A. Bednar umwe mu bayobozi b’itorero  rya Jesus Christ of Latter-day Saints n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42