Pep Guardiola mu marembo asohoka i Manchester 

Pep Guardiola mu marembo asohoka i Manchester 

Nyuma y’imyaka hafi 10 Pep Guardiola amaze ayoboye ruhago y’u Bwongereza, hatangiye kugaragara amakuru avuga ku hazaza he nk’umutoza wa Manchester City, aho abenshi mu bakunzi b’iyi kipe batangiye kwibaza niba kimwe mu bihe by’intsinzi bikomeye mu mateka y’umupira w’amaguru kitaba kiri hafi kurangira.

Ibi bije nyuma y’uko amasezerano ye ari hafi kugera ku musozo ndetse bigakekwa ko ashobora kutayongera bitewe n’uko yigeze kuvuga ko ashaka gufata ikiruhuko cy’izabukuru. Pep Guardiola yageze muri Manchester City mu mwaka wa 2016, avuye muri Bayern Munich, nyuma yo kuba yari amaze kwigaragaza cyane muri FC Barcelona. 

Yakomeje kongera amasezerano mu 2018, 2020, 2022 ndetse na 2024, aho aya nyuma yamwemereraga  gukomeza gutoza Manchester City kugeza mu mpeshyi ya 2027. Akigera muri iyi kipe yari afite intego yo guhindura Manchester City ikipe ikomeye ku mugabane w’u Burayi no gutegeka ruhago y’u Bwongereza akoresheje uburyo bwe bwihariye bwo gukina.

Mu gihe amaze atoza iyi kipe, yayigejeje ku rwego rwo hejuru cyane kuko yatwaye ibikombe bitandukanye birimo Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) yatwaye inshuro esheshatu, Igikombe cy’u Bwongereza (FA Cup) inshuro ebyiri, Igikombe cya Carabao (EFL Cup)  inshuro enye, UEFA Champions League  inshuro imwe,  UEFA Super Cup inshuro imwe, Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup) inshuro imwe.

Pep Guardiola yagaragaje ubuhangange bwe ndetse yigarurira imitima y’abakunzi ba Man City ubwo mu mwaka wa 2023 yegukanaga ibikombe bitatu bikomeye Premier League, FA Cup na Champions League.

Mu myaka 10 ishize Pep Guardiola w’imyaka 55 ari umutoza wa Manchester City, yegukanye ibikombe 20 birimo ibyo mu Bwongereza ndetse n’ibyo ku Mugabane w’i Burayi, mu gihe kuva yatangira umwuga w’ubutoza amaze gutwara ibikombe birenga 35 mu makipe nka FC Barcelona, Bayern Munich ndetse na Man City.

Mu gihe Guardiola yaba avuye muri iyi kipe biravugwa ko yasimburwa na Enzo Maresca babanye muri Man City nk’umwungiriza we, ariko igihe kikaza kugera akajya kwikorera na we nk’Umutoza Mukuru. Muri Mutarama 2026, Enzo yatandukanye na Chelsea yo mu Bwongereza kubera umusaruro mubi, ndetse kugeza ubu yari atarabona ikipe yo gutoza.

Abakunzi ba Man City bakomeje kugaragaza ko Guardiola agiye uyu munsi cyangwa mu myaka iri imbere, azasiga amateka akomeye ashobora kuzatwara imyaka myinshi kugira ngo yongere kuboneka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25