Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Muhammad Naeem Khan, yatangaje ko igihugu cye cyifuza kurushaho guteza imbere ubufatanye n’u Rwanda mu bijyanye n’umuco, ubucuruzi, ubuhanzi n’ubukerarugendo, mu rwego rwo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ibi Ambasaderi Khan yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, mu rwego rwo gutegura igikorwa cyo kumurika imideli n’imyambaro by’u Rwanda na Pakistan, giteganyijwe ku wa 9 Ukwakira 2026.
Ambasaderi Khan yavuze ko umuco ari imwe mu nzira zishobora gufasha kurushaho kwegeranya abaturage b’ibihugu byombi no guteza imbere umubano wabyo.
Yagize ati: “Ubukungu bw’u Rwanda na Pakistan bushingiye ku bwuzuzanye. Ibyo u Rwanda rufite ntitubifite kandi ibyo dufite namwe mushobora kuba mutabifite. Ni yo mpamvu hari amahirwe menshi yo guteza imbere umubano wacu mu bukungu no mu muco.”
Yavuze ko ubwo bufatanye bushobora kurushaho gutera imbere binyuze mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n’imyambarire.
Ati: “Tugomba gukora byinshi kugira ngo tumenyekanishe Pakistan mu Rwanda, tunamenyekanishe u Rwanda muri Pakistan, kuko dufite icyuho mu kumenyekanisha ibihugu. Tugomba kwigisha abantu no kubereka uko ibintu biri mu by’ukuri binyuze mu muco, imyidagaduro n’imideri.”
Ambasaderi Khan kandi yavuze ko Pakistan ishobora kuba isoko ry’u Rwanda, ashingiye ku mubare munini w’abaturage b’iki gihugu.
Yavuze ko u Rwanda na rwo rushobora kungukira mu bicuruzwa, ikoranabuhanga, ibikoresho by’ubuvuzi, siporo n’uburezi bituruka muri Pakistan.
Abahanga mu mideli babona amahirwe mashya
Maliron Ange, ukora akazi ko guhanga imideli mu Rwanda, yavuze ko guhabwa umwanya muri iri murikabikorwa ari amahirwe ku bahanga imideli Nyarwanda, kuko bizabafasha kubona urubuga rwo kumenyekanisha no kumurika ibyo bakora.
Ati: “Nka abahanga imideri turishimye cyane, uyu mwanya uzadufasha kubona urubuga rwo kumurikiraho imideri yacu kuko hari ubwo uhanga ikintu ukabura aho ukigurisha.”
Yagaragaje ko ubwo bufatanye bushobora no gufasha abahanga imideli kubona isoko ry’ibitambaro byiza kandi bifite ireme bakenera mu kazi kabo.
Ati: “Dukunze guhura n’imbogamizi zo kubura ibitambaro byiza bifite ireme (fabrics), kandi muri Pakistan bagira ibitambaro byiza, ubu bufatanye tubwitezeho koroherwa mu kubona ibyo bitambaro.”
Kamashanyu Harriet, umuyobozi wa kompanyi ifatanyije mu gutegura iki gikorwa cyo kumurika imideli igaragaza umuco wa Pakistan n’u Rwanda, yavuze ko biteze ko kizagirira akamaro impande zombi.
Ati: “Ubusanzwe nkunda kuba nitwa Umunyarwanda, ngakunda umuco wacu. Nagize amahirwe yo kuganira na Ambasaderi wa Pakistan numva ibitekerezo bye bishyigikira ubuhanzi n’urubyiruko, ndavuga nti kubera iki tutakora imurika rimenyekanisha umuco w’ibihugu byombi.”
Kamashanyu yavuze ko Ambasade ya Pakistan yakiriye neza igitekerezo cy’iki gikorwa, avuga ko bitanga icyizere kuko Ambasaderi umunani bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bamaze kwemeza ko bazacyitabira.
Iki gikorwa cyiswe ‘Rwanda-Pakistan Cultural Fashion Show’ giteganyijwe ku wa 9 Ukwakira 2026, kuri Ambasade ya Pakistan mu Rwanda, aho hazamurikwa imideli n’imyambaro bigaragaza umuco w’ibihugu byombi.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Pakistan zibanye neza, dore ko ziherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye agamije korohereza abacuruzi n’abashoramari b’impande zombi mu bikorwa byabo no gukuraho imbogamzi zajyaga zigaragara mu buhahirane.
Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026 mu nama yahuje abahagarariye inzego z’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda na Pakistan.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda Kajangwe yavuze ko u Rwanda na Pakistan byiyemeje gushaka ahari amahirwe hari mu guteza imbere inzego zitandukanye.
U Rwanda na Pakistan bifitanye umubano wa dipolomasi kuva mu 1962, Pakistan ifite Ambasaderi i Kigali kuva mu 2021, na ho u Rwanda rukaba rwarafunguye ubutumwa bwarwo i Islamabad mu 2025.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE