Nyamasheke: Yavuye kunywa inzoga mu kabari ageze iwe arapfa
Abaturage bo mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, baravuga ko batewe urujijo n’urupfu rw’umuturanyi wabo witwaga Musabyimana Daniel, w’imyaka 35 wapfuye akigera iwe mu rugo avuye kunywa inzoga mu rugo rwahinduwe akabari rw’uwitwa Mukashema Leonille.
Ayo makuru akimara kumenyekana ba nyiri akabari bahise batoroka. Umwe muri aba baturanyi ba nyakwigendera witwa Hashakimana Elisé (izina ryahinduwe ku bw’umutekano we), yabwiye Imvaho Nshya ko nyakwigendera yari yajyanye n’umugore we witwa Ntabugi guhaha muri santere y’ubucuruzi ya Mukaba muri aka kagari, bamaze guhaha umugore ajya kwiyogoshesha, umugabo ajya muri ako kabari mu Mudugudu wa Mugohe hafi aho.
Ati: “Aha Mukashema Leonille ahapimira inzoga mu buryo butemewe kuko ni inzu abanamo n’umugabo n’abana, itagombye kuba akabari. Uyu Musabyimana Daniel, abari muri ako kabari bavuga ko yahanyoye amacupa 2 agasangira n’umugabo witwa Ntirenganya, w’imyaka 32, bayamara agatahana n’umugore we bagenda baganira, atanasinze cyane.’’
Akomeza avuga ko umugore wa nyakwigendera yababwiye ko bakigera mu rugo umugore yagiye mu gikoni guteka, umugabo ajya ku buriri kuba aryamye. Ati: ’’Umugore wari uri mu gikoni yinjiye mu nzu yumva umugabo ahirita, aramusanga atangira kumwiyegamiza agira ngo ni inzoga zaba zibiteye, abona undi arakomeza kuremba, abona atamwishoboza ni ko kumusiga aho wenyine ajya guhuruza nyirabukwe, bagarukanye, bahageze basanga umugabo amaze gupfa.’’
Umukozi w’uyu Murenge ushinzwe imari n’ubutegetsi, Niyonizeye Claudine [uri mu mwanya
’Umunyamabanga Nshingwabikorwa usanzwe ayabora ararwaye], Niyonizeye Claudine, avuga ko kugeza ubu urupfu rw’uyu mugabo rwababereye urujijo, kuko nubwo nyina yababwiye ko yigeze kujya agira uburwayi bwo kugagara akamera nk’uwapfuye, hashira akanya akazanzamuka, umugore we yababwiye ko mu myaka 3 bamaranye nta burwayi bundi yamubonagaho.
Ati: “Umugore yatubwiye ko nta burwayi budasanzwe yamubonagaho, ko n’ako kabari yari avuyemo batashye baganira neza abona atasinze cyane, bageze mu rugo ni bwo umugabo yapfaga amarabira. Natwe uru rupfu rwatubereye urujijo. Ntitwamenya niba ari ikibazo cy’izo nzoga zitujuje ubuziranenge yanyoye, niba hari nk’indwara itandura yagendanaga atipimishije bikaba bitari bizwi cyangwa ari ikindi.’’
Yakomeje ati: “Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, nirirangira ni bwo tuzamenya mu by’ukuri icyo yazize. Hagati aho uyu mugore wacururizaga iwe bitemewe, n’umugabo we bakimenya ko hari uwahanywereye wageze iwe agapfa bahise babura. Turacyabashakisha ngo bahanirwe ubwo bucuruzi butemewe ibindi tuzabihabwa n’iperereza n’isuzuma rya muganga.’’
Yasabye abaturage b’uyu Murenge muri rusange kujya bisuzumisha indwara zitandura bakamenya uko bahagaze, kuko hari igihe umuntu aba azigendana atarisuzumishije ntabimenye, akagira ngo ni muzima, indwara ikazamwubikira ikamwica amanzaganya. Yanabasabye kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge nk’uko bahora babikangurirwa kuko na zo hari igihe zishobora guhuza n’ubuzima bw’umuntu butari bwifashe neza zikaba zamuhitana.
Yanongeye kwihanangiriza abaturage bahinduye ingo batuyemo utubari, bengeramo bakanacururizamo inzoga zitujuje ubuziranenge kandi barabibujijwe, kubireka kuko na byo bishobora gutera ibindi bibazo, haba mu miryango iba muri izo nzu, cyangwa abahanywera.