Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 49 yapfiriye mu bwiherero
Nagizemariya Léothalie w’imyaka 49 wari ukiri ingaragu, abana n’umugore ufite umwana, wamufashaga imirimo yo mu rugo, yasanzwe yapfiriye mu bwiherero ahagana saa munani z’igicuku tariki ya 8 Mutarama 2024.
Urwo rupfu rutavugwaho n’abo mu muryango we rwabereye aho yari atuye mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, bikaba bivugwa ko byamenyekanye ko yapfuye agejejwe mu bitaro bya Kibogora.
Amakuru umwe mu baturanyi be yatangarije Imvaho Nshya, ni uko uyu mukobwa uvuka mu muryango w’abana 9 yibanaga nyuma yo kunaniranwa na nyina umubyara w’imyaka 80 hamwe na mukuru we w’imyaka 52 na we ukiri ingaragu.
Bivugwa ko nyakwigendera yagiye kwibana avuye mu rugo iwabo kubera kutumvikana na nyina n’uwo mukuru we bashwanaga bapfa amasambu.
Nyakwigendera yabwiye nyina ko n’ubundi ntacyo yamusabaga ajya gukodesha kwa sewabo ari ho yabaga, bikanavugwa ko nyina w’imyaka irenga 80 hari bamwe mu bana be yahaga amasambu abandi ntabahe.
Nyakwigendera apfuye yari afitanye urubanza aburanira murumuna we uba mu Karere ka Rubavu nyina yahaye isambu agaca inyuma akayigurisha.
Nagizemariya yagombaga kuzasomerwa ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024, mu rubanza yaburanyemo na nyina wajuriye amaze gutsindwa mu Bunzi ku rwego rw’Akagari.
Uwahaye amakuru Imvaho Nshya avuga ko nubwo hataremezwa neza icyishe Nagizemariya, bikwekwa ko yaba yazize kanseri yo mu bwonko kuko ngo yari yabazwe mu ijosi munsi y’ugutwi, nyuma akazana ikibyimba kinini mu gahanga.
Ni mu gihe hari n’abakeka ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’ayo makimbirane.
Ati: “Umurambo wa nyakwigendera kugeza uyu munsi ku wa Kabiri uracyari mu bitaro bya Kibogora. Twumva isuzuma rya muganga ari ryo ryadukura mu rujijo. Ari abavuga ko ari nyina waba umwishe ari n’abavuga ko yaba azize kanseri yagendanaga atabizi ikaba ari yo yamuzengereje akagwa mu bwiherero.”
Umukuru w’Umudugudu wa Gisunzu Uwizeyimana Adrien, yavuze ko hari ibikiri amayobera kuri uru rupfu.
Mu makuru bamenye ni uko ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama, Nagizemariya yaganiriye na murumuna we yaburaniraga ku isambu yahugujwe na nyina, akamubwira ko yumva nubwo yatanngiye umwaka ariko atazawurangiza cyane ko yumvaga atameze neza. Akaza gupfa muri iryo joro.
Uwizeyimana ati: “Ikindi gitera urujijo ni uko uwo mugore ubana na nyakwigendera avuga ko yumvise asohoka ajya mu bwiherero mu ma saa munani z’igicuku, ngo akumva ataka ngo arapfuye yasohoka agasanga undi yaguye mu bwiherero, agahamagara musaza we utuye munsi y’aho batuye, bakamusengera,babona saa kumi zigeze, bagahamagaza imodoka bakamujyana kwa muganga nta wundi wo mu muryango babwiye”.
Mudugudu avuga ko uru rupfu n’abandi bo mu muryango wa nyakwigendera ahagana saa moya z’igitondo yazindukiyeyo atazi ibyabaye, kandi abamujyanye kwa muganga bo nta makuru batanze.
Mudugudu ngo ni we watumye kuri nyina wari wazindukiye mu murima atamenye ibyabaye, atanabwirwa ko umukobwa we yajyanywe kwa muganga.
Ati: “Ayo makimbirane yabo yabaciyemo ibice ku buryo hari abari ku ruhande rwa nyakwigendera ,abandi bakaba ku rwa nyina, bigera n’aho musaza we uri ku ruhande rwe yamujyanye kwa muganga ntagire abandi abwira. Kwa muganga bamubwiye ko umuntu yapfuye kare akomeza kubiceceka kugeza bimenywe n’abandi bagenda bahanahana amakuru natwe atugeraho”.
Umukuru w’Umudugudu avuga ko nubwo ibibazo by’uyu muryango byari bizwi n’inzego z’ubuyobozi, bitaba impamvu yo kuririraho ngo bamwe bashinje abandi kuba ari bo bateje urupfu, ahubwo hakwiye gutegerezwa ibisubizo bya muganga.
Bivugwa ko nyakwigendera yari yifashije kuko uretse imirimo y’ubuhinzi yakoraga, yagiraga n’amatsinda y’abakobwa yigisha ubudozi, akanakora ibindi bimuteza imbere.
lg says:
Mutarama 11, 2024 at 10:44 amikigaragara nuko uwo muryango utoroshye na gato ibaze abakecuru wimyaka 52 undi wa 49 batigeze basshaka!! rero ngo ni abakobwa ra nkuko uwanditse yabise ubundi umuntu witwa umukobwa arengeje imyaka 35 numuhungu uyifite batarashaka baba babaye umukecuru undi umusasaza bajye babyemera kandi gusaza bibaho