Nyamasheke: Gukora amaterasi byasubitswe habonetse imibiri 20 y’abishwe muri Jenoside

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwemeje ko ibikorwa byo gukora amaterasi y’indinganire ku musozi wa Kizenga mu Karere ka Nyamasheke yasojwe habonetse imibiri 20 y’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 8 Mutarama 2024, ahagana saa yine z’igitondo, ni bwo abaturage bakoraga amaterasi y’indinganire, kuri uyu musozi uherereye mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, babonye umubiri wa mbere.

Byahise bikekwa ko ari uw’uwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu 1994 uwo musozi wahungiyeho Abatutsi 15,000 bakabanza kwirwanaho ariko bikarangira Interahamwe, Abajandarume n’abasirikare babaganjije barabica ndetse n’abagerageje guhunga bakabica umugenda.

Ibyo bitero byabatikirije aho hafi ya bose, bake babicitse bagenda bicwa umugenda bagwa hirya no hino ku musozi no mu mabanga yawo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, avuga ko ubwo hatangiraga gukorwa aya materasi umubiri wa mbere ukaboneka, n’iminsi ikurikiyeho hagendaga haboneka indi uko imirimo yakomezaga.

Hafashwe icyemezo cyo guhagarika icyo gikorwa cyo gukomeza gukora amaterasi, hatangira kubanza gushakisha iyo mibiri yose umunsi ku wundi.

Ati: “Tariki ya 3 Gashyantare ni bwo twakozeyo umuganda rusange w’Akarere n’Umurenge ku rwego rw’Akarere, kuko kugera kuri iyo tariki twari tumaze kubona imibiri 20 kuri uwo musozi, aho twakekaga hose twari tumaze kuhashakisha. Twarangije rero hamaze kuboneka imibiri 20. Bitavuze ariko ko udashobora gusanga hari n’ahandi bazajya bayibona, twe twashakishije aho twakekaga.”

Yavuze ko iyo mibiri 20 yabonetse iri ku biro by’Akagari ka Nyagatare aho irimo gutunganyirizwa, ikazashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu ruri mu Murenge wa Gihombo mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko kugeza ubu, hataramenyekana imyirondoro y’imibiri yabonetse. Ati: “Uriya ni umusozi warokokeyeho mbarwa mu Batutsi bari bawuhungiyeho. Bamwe mu baharokokeye twari kumwe mu ishakisha ry’iyo mibiri, nta wigeze agira uwo amenya ngo abe yatubwira ba nyirawe bivuze ko ba nyirayo bataramenyekana.

Avuga ko igikorwa cy’amaterasi cyari kigenewe kiriya gice cyarangiye ariko kubera ko hari ikindi gice iruhande rwaho giteganywa kuzakorwaho andi materasi bishoboka ko n’ahandi hashobora kuzaboneka indi mibiri.

Yavuze ko mu bagize uruhare muri Jenoside ntawigeze agira ubushake bwo kuranga ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akangurira umuntu wese waba azi ahiciwe inzirakarengane mu gihe cya Jenoside kuharanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE